Kicukiro: Abaturage bo mu mudugudu wa Rukatsa basangiye Umuganura bamurikirwa ibihembo bagiye batsindira
Abaturage bo mu mudugudu wa Rukatsa mu kagari ka Rukatsa mu murenge wa Kagarama mu karere ka Kicukiro, bizihije Umuganura bishimira ibikombe bagiye batsindira mu myaka ibiri ikurikiranye ku rwego rw’umujyi wa Kigali n’Akarere.
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 05 Kanama 2022 Abanyarwanda bizihije Umunsi mukuru w’Umuganura bishimira ibyagezweho, n’ibirori byabaye hirya no hino mu gihugu byagiye bibera ku rwego rw’umudugudu.
Mu mudugudu wa Rukatsa wizihije uyu munsi mu buryo budasanzwe aho abaturage bose bawutuye basangiriye hamwe bishimira ibyagezweho. Aba baturage bo muri uyu mudugudu banamurikiwe ibihembo umudugudu wagiye uhembwa mu marushanwa atandukanye yategurwaga n’Umujyi wa Kigali ndetse n’Akarere ka Kicukiro.
Umuyobozi w’Umudugudu wa Rukatsa Rwirangira Patrick, yashimiye abaturage imbaraga bakoresha ngo umudugudu ugere ku iterambere harimo no guhiga indi midugudu.
Yagize ati: “Sinzi uko nabivuga ariko abaturage bo mu mudugudu wa Rukatsa turihariye, haba mu bufatanye ndetse no mu ndangagaciro, mbashimira ko bose uko bangana bagira umutima wo gukunda Igihugu. Ibikombe byose twatsindiye ni imbaraga z’abaturage bo muri uyu mudugudu, hari n’ibindi byinshi tuzatwara kandi byose bizaduhesha ishema”.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Rukatsa uyu mudugudu uherereyemo Umuranga Yvonne, yasabye Umudugudu wa Rukatsa kuguma mu ngamba bakazakomeza no gutwara ibindi bikombe.
Yagize ati: “ Uyu munsi mu gihugu hose bari gusabana, bari mu muganura ariko twebwe agahigo dufite mu mudugudu wacu ni uko turi kwishimira ibikombe twahawe duhize indi midugudu, niba turi kwishimira ibyagezweho rero ni byiza ko dufata ingamba zo gukomeza kugirango ubutaha tuzishimire ibirenze ibi twishimiye uyu munsi”.
Umudugudu wa Rukatsa wo mu murenge wa Kagarama, umaze kumenyekana cyane mu mujyi wa Kigali nk’indashyikirwa kuko ni umwe muyegukana amarushanwa ategurwa n’umujyi ndetse no ku rwego rw’akarere.
Mu mwaka wa 2020 – 2021 uyu mudugudu niwo wegukanye Igihembo k’imiyoborere myiza mu mujyi wa Kigali, ukaba waranahembwe nk’Umudugugu witwaye neza mu marushanwa yateguwe n’umujyi wa Kigali mu mwaka wa 2021 yo kugaragaza ubudasa mu kurinda abaturage icyorezo cya COVID-19 yari yiswe “Ubudasa mu guhangana na COVID-19”, uyu mudugudu ukaba warahembwe amafaranga agera kuri Miriyoni n’igice bagiye kuzifashisha mu gufasha abaturage batishoboye bo muri uyu mudugudu.