Madamu Jeannette Kagame yagiye guhumuriza Abanya-Namibia

Kuri uyu wa gatandatu tariki 10 Gashyantare 2024, Madamu Jeannette Kagame yageze muri Namibia aho yagiye guhumuriza uwahoze ari Madamu wa Perezida Monica Geingob n’umuryango we nyuma y’urupfu rwa Perezida Hage Geingob.

Iki gihugu kiri mu gahinda nyuma y’uko uwari Perezida wacyo Dr. Hage Geingob yitabye Imana kuwa 4 Gashyantare 2024 azize uburwayi.

Ni inkuru y’akababaro yamenyekanye itangajwe na Visi Perezida wa Namibia Nangolo Mbumba wavuze ko yapfuye akaba yaraguye mu bitaro bya Lady Pohamba, aho yaramaze iminsi yitabwaho n’abaganga.

Madamu w’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Jeannette Kagame yahawe umwanya wo kwandika mu gitabo cyagenewe ngutangwamo ubutumwa bugufi bujyane no guhumuriza, kwifatanya mu kababaro iki gihugu kirimo ndetse no guha icyubahiro Dr Hage Geingob mu rugo rwe i Windhoek muri Casa Rosalia. Nyuma yaho ahita ahura na Monica Geingob wahoze ari umugore wa nyakwigendera.

Madamu Jeannette Kagame yagiye gufata mu mugongo mugenzi we wa Namibia

Uretse Madamu Jeannette Kagame wagiye kwifatanya muri ako kababaro ndetse no kwitabira umuhango wo kuzashyingura mu cyubahiro uwahoze ari Perezida wa Namibia, hari kandi n’abandi bayobozi bakuru barimo Perezida wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa hakaba hategerejwe n’abandi bazajya kwifatanya nabo mu muhango uteganyijwe kuba kuri iki Cyumweru.

Geingob yagiye ku butegetsi kuva mu mwaka wa 2015 aho ubu yayoboraga manda ya kabiri nka Perezida watowe.

Uyu mutegetsi yanabaye Minisitiri w’Intebe kuva mu 1990 kugeza mu 20002 ku ngoma ya Perezida Sam Nujoma.

Mu bihe bitandukanye uburwayi ntibwamworoheye aho ku wa 8 Mutarama 2024, yatangaje ko abaganga basanze arwaye kanseri.

Perezida wa Namibia Dr Hage Geingob yitabye Imana ku myaka 82 azize indwara

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *