Kicukiro: Urugo rw’uwarokotse Jenoside rwatewe n’umugizi wa nabi atera umwana ibyuma
Umuntu kugeza ubu utaramenyekana yateye urugo rwa Ayabagabo utuye mu murenge wa Kanombe, Akarere ka Kicukiro, akomeretsa umwana w’umukobwa amuteye ibyuma.
Amakuru y’ibanze DomaNews yahawe, ni uko byabaye muri iri joro ryakeye rya tariki 11/04/2023, ahagana saa mbili n’igice z’ijoro (20h30).
Byabereye mu mudugudu wa Itunda, akagali ka Rubirizi mu murenge wa Kanombe.
Uwo muntu utaramenyekanye yinjiye mu nzu ahura n’umukobwa w’imyaka 23 wo muri ruriya rugo, amutera icyuma mu ijosi no mu nda arakomeraka, ariko by’amahirwe ntiyapfa.
Abayobozi b’Umudugudu ngo baketse ko uwateye ruriya rugo ari umujura, ariko bavuga ko bitewe n’ibihe byo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’amasaha uriya muntu yateye ruriya rugo “tubihuza n’uko uyu muryango wacitse ku icumu, turakeka ko yashakaga kubahitana,” ni ko raporo y’ibanze twabonye ivuga.
Ubu buyobozi bwasabye ko hakorwa iperereza.
Uwakomeretse yiga mu mashuri yisumbuye, ubwo abaturage batabaraga basanze umugizi wa nabi wamuteye ibyuma yirutse.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Rubirizi, Bayingana Pierre Claver yabwiye Taarifa ko icyo kibazo yakimenye.
Avuga ko “umujura” yinjjiranye bene urugo agira ngo baze kumukingirana, ashiduka hari umwana umubonye, “ahita amutera ibyuma agira ngo asohoke yiruke.”
Yavuze ko umwana wakomeretse yahise ajyanywe kwa muganga.
Asaba abaturage kutirara ngo bumve ko niba bakinze ku gipangu, gukinga izindi nzugi ntacyo bimaze.
Ati “Uburangare no kwirara biha abajura urwaho rwo kwiba bitabagoye.”