Igisirikare cya Congo (FARDC) cyavuze ko cyafashe abarwanyi 10 ba M23
Igisirikare cy’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zirigamba gufata abasore b’abarwanyi i Masisi bakavuga ko ari abo mu mutwe wa M23.
Col. Ndjike ati “Aba bantu ba M23… n’ubwo hoherejwe ingabo za EAC… bateye ingabo z’u Burundi muri Mushaki muri Teritwari ya Masisi, nyuma yo kumenyeshwa amakuru, ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo zarabafashe…”
Yakomeje agira ati “Ndashaka ndetse kubereka bamwe muri bo bari bagize Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo bavuye mu gisirikare cy’igihugu bakajya ku rundi ruhande. Twarabafashe tubambura n’intwaro.”
Yongeyeho ko hari n’abasivile bafashwe bafite imbunda nk’uko iyi nkuru dukesha Kivumorningpost ikomeza ivuga.
Ibi biravugwa mu gihe umutwe wa M23 wemeza ko wavuye mu bice wari warafashe muri Teritwari ya Masisi ukahasigira Ingabo za Afurika y’Iburasirazuba zoherejwe muri iki gice zigizwe n’Ingabo z’u Burundi.