Bucura wa Museveni yatandukanye n’uwari umugabo we

Diana Kyaremera Kamuntu bucura bwa Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yatandukanye na Geoffrey Kamuntu wari umugabo we.

Diana ku rubuga rwe rwa Instagram yemeje ayo makuru, avuga ko yari yaragerageje kudashyira ku karubanda amakuru ye ya gatanya ku bw’abana be.

Yakomeje agira ati: “Gusa ndumva kuri ubu nkeneye kubitangaza. Mbatangarije ko natandukanye [n’umugabo we] n’umutima uremereye”.

Diana yemeje itandukana rye n’uwari umugabo we Geoffrey

Uyu mugore yanashyize kuri Instagram ye urwandiko rw’urukiko rwo muri 2022 rwemeza ko yari yasabye gusesa ugushyingiranwa kwe na Geoffrey Kamuntu.

Diana yari yarashyingiranwe na Kamuntu usanzwe ari umucuruzi ukomeye mu mujyi wa Kampala muri Nyakanga 2004.

Bakoze ubukwe mu mwaka 2004

Uyu mukobwa wa Perezida Yoweri Museveni yigeze kubwira kimwe mu bitangazamakuru byo muri Uganda ko we n’uriya mugabo bahuriye mu rugo rwa Natasha Karugire usanzwe ari umuvandimwe we, nyuma bisanga mu rukundo.

Yavuze ko “Namukunze kubera ko ari muremure cyane kandi akaba ari mwiza. Ikindi ni umuntu utuje byoroshye kumenya”.

Kugeza ubu ntihazwi icyatumye bariya bombi batandukana.

Muri 2022 cyakora Diana yari yasabye Ikigo gishinzwe indangamuntu muri Uganda kumuha uburenganzira bwo kutongera gukoresha izina ’Kamuntu’ ry’umugabo we nk’izina rye.

Icyo gihe iteka ryasohotse mu igazeti ya Leta ryagaragazaga ko yifuza kwitwa Diana Museveni Kyaremera.

ChimpReports yanditse ko mbere y’uko uyu mugore atandukana n’umugabo we umuryango wabo wagerageje kubunga kenshi, gusa biba iby’ubusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *