Sara Lee wahoze ari icyamamare muri WWE, uherutse gupfa byemejwe ko yiyahuye

Mu isuzuma rishya ryakozwe kurupfu rwa Sara Lee wahoze akina imikino njyarugamba ya WWE ryerekanye ko yapfuye yiyahuye.

Uyu mugore w’imyaka 30 w’icyamamare watsinze muri Kanama 2015 shampiyona ya gatandatu y’amarushanwa yo kwiyerekana kwiyerekana mu mikino ya WWE Tough Enough, yitabye Imana mu Kwakira.

Ikinyamakuru TMZ Sports dukesha iy’inkuru cyatangaje ko ibizamini byakozwe na Bexar County bivuga ko Lee yanyoye ‘inzoga n’ibinini byica’, mu gihe anasobanura ko hari amabaruwa yatahuwe yerekana ko yari yabigambiriye mbere y’urupfu rwe.

Lee ngo ubwo yapfaga yatahuwe asanzweho ibikomere ku mubiri we no ku mutwe, ariko bakeka ko ibyo bishobora kuba byaratewe no kugwa inshuro nyinshi mu gihe yari yasinze.

Nyuma y’urupfu rwe, WWE yagize ati “Nka Lee wigeze gutsindira “Tough Enough”, Lee yabaye intangarugero kuri benshi mu isi ya siporo-imyidagaduro. WWE ihumurije umuryango we, inshuti ndetse n’abafana be bivuye ku mutima.”

Lee yasize abana batatu yabyaranye na Cory Weston, waje kwitwa Wesley Blake.

Lee yavukiye mu mujyi wa Hope Township, muri Leta ya Michigan, yari umukinnyi ukomeye mu marushanwa njyarugamba mu mashuri y’isumbuye maze akomeza kwiga ibijyanye n’ubuvuzi muri Delta College mu mujyi wa Bay City, muri Leta ya Michigan.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *