Rivaldo yavuze ko Cristiano yashutswe ku masezerano ye muri Al Nassr
Icyamamare mu mupira w’amaguru muri Brezile, Rivaldo yizera ko Cristiano Ronaldo yashoboye gushukwa igihe yasinyaga amasezerano ye muri Al-Nassr.
Muri Mutarama, Ronaldo, yinjiye mu ikipe ya Arabia Saudite nyuma yuko amasezerano ye muri Manchester United yarahagaritswe nyuma y’ikiganiro yakoranye n’umunyamakuru Morgan Piers kinenga iy’ikipe.
Amasezerano ye avuga ko yagombaga guhabwa miliyoni 173 z’amapound ku mwaka, mu myaka ibiri n’igice, byahise bimugira umukinnyi wa mbere ku Isi uhembwa neza mu mupira w’amaguru.
Ariko icyamamare muri Brezile Rivaldo yatanze igitekerezo cy’uwo mushahara munini utangwa muri Arabia Saudite uhisha ingorane y’irushanwa hamwe n’inzira y’ubuzima muri icyo gihugu.
Yabwiye Mundo Deportivo dukesha iy’inkuru ati: “Ndumva ko rimwe na rimwe abakinnyi bashukwa n’amasezerano akomeye basinya muri Arabia Saudite, ariko hari ubuzima buba bukubiye muri ayo masezerano kandi umupira w’amaguru ntabwo buri gihe biba byoroshye nkuko biba byitezwe.”
‘Rero, ushobora kubanza gukemura ibibazo watengushweho ndetse no gutekereza. Mugihe amafaranga urimo kubona atari ku kunezeza ubuzima bwawe kuri ubu.
‘Byaba byiza kuri we no ku mupira w’amaguru kubona Cristiano Ronaldo yagaruka muri Real Madrid kugira ngo arangize umwuga we.
‘Nibyo koko, abafana bagomba kumva ko badashobora kumusaba buri gihe ikintu kimwe ubwo yari afite imyaka 25 cyangwa 26, ariko ashobora gufasha iyi kipe gutsinda byinshi’.
Ronaldo yatsinze ibitego 12 mu mikino 16 mumarushanwa yose ku ruhande rwa Dinko Jelicic yashyirwa mu nshingano z’ikipe. Ariko bemeza ko umukunzi wa Ronaldo, Georgina Rodriguez, atishimiye ubuzima bwo muri Arabia Saudite kandi ko ashaka gusubira i Burayi.