Nigeria: Abarenga 30 bishwe n’abitwaje intwaro

Abantu bitwaje imbunda bishe abantu barenga 30 mu cyaro cya Tanknale, mu gace ka Mangu gaherereye mu ntara ya Plateau ho mu gihugu cya Nigeria.

Umuvugizi wa polisi y’igihugu, DSP Alfred Alabo, yavuze ko ibyabaye byabaye ahagana mu ma saa Tanu z’ijoro ryo ku wa kabiri, tariki ya 6 Gicurasi 2023, nyuma y’umunsi umwe abantu bitwaje imbunda bateye mu midugudu y’abaturage ya Fungzai na Kubwat, i Mangu, bagahitana n’ubundi abantu barenga 40.

Mu ijambo rye, ku wa gatatu, tariki ya 17 Gicurasi, Alabo yavuze ko Komiseri wa Polisi muri Leta, Bartholomew Onyeka, yategetse kohereza ako kanya gutahura abantu batunze intwaro mu karere mu buryo butemewe.

PPRO yagize ati: “Komiseri wa polisi yagaragaje akababaro katewe n’ikintu kibabaje cyahitanye ubuzima bw’abantu bataramenyekana baturutse mu midugudu itandukanye yo muri ako gace.”

“Ku wa kabiri, ahagana mu ma saa 11:56 z’ijoro, twakiriye inkuru y’akababaro kumwe mu bapolisi bacu bari bashinzwe umutekano umudugudu wa Tanknale na Mangu ko hari abantu bitwaje imbunda baje bakarasira rimwe mu midugudu yaho hafi.”

Komiseri yahise ategeka gukora umukwabo ku bantu bose batunze intwaro mu buryo butemewe muri ibyo bice batabwe muri yombi kandi bandikwe mu gitabo.

Amakuru yatanzwe na Komiseri wungirije wa Polisi ushinzwe ishami rishinzwe iperereza ku byaha (CID), ACP Bawa Sale, na we wari uhari aho ibyo byabereye, yagaragaje ko abifashijwemo n’izindi nzego z’umutekano, amazu y’abantu yasatswe.

Mu isakwa ryakozwe n’inzego zishinzwe umutekano ngo hari benshi bahise biruka bamwe muribo ni abantu bane bari bitwaje intwaro birutse bagata na moto yabo, n’imodoka yo mu bwoko bwa sharon ndetse n’ibindi bikoresho bimwe na bimwe bakoreshaga mu bikorwa byabo bibi. 

Bivugwa ko inzego zishinzwe umutekano zakomeje gukurikirana abo bagizi ba nabi ariko ntibafashwe.

Alabo yakomeje avuga ko Komiseri wa Polisi muri Leta ya Plateau yahamagarira abaturage bo muri ako gace kibasiwe gukomeza gutuza mu mahoro, yongeraho ko inzego z’umutekano zifite uburyo bwo gufata abo bagizi ba nabi.

Yahamagariye kandi abaturage kujya bahita batanga amakuru ku nzego z’umutekano kugira ngo nazo zoroherwe mu kazi kabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *