Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’abayobozi bakuru mu nzego z’umutekano-AMAFOTO

Ku gicamunsi cyo kuwa kane tariki 18 Gicurasi 2028, nibwo Perezida Paul Kagame yagiranye inama n’ubuyobozi bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Polisi y’Igihugu ndetse n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Umutekano n’Iperereza (NISS).

Nk’uko ubutumwa bwashyize kuri konti ya Twitter y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu bubigaragaza ibyo biganiro byitabiriwe n’abayobozi bakuru mu nzego zitandukanye z’umutekano zirimo Ingabo z’Igihugu (RDF), Polisi y’u Rwanda (RNP) n’Urwego rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS).

Ntabwo hatangajwe by’umwihariko ingingo z’ingenzi zaganiriwe, icyakora iyi nama ibaye mu gihe u Rwanda ruri kwakira inama ya cumi yiga ku bibazo bibangamiye umutekano muri Afurika.

Ibaye kandi mu gihe akarere u Rwanda ruherereyemo karimo ibibazo by’umutekano nko mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho imitwe yitwaje intwaro ikomeje guhangana n’ingabo za Leta (FARDC).

Raporo za Loni zagiye zigaragaza ko mu guhangana n’imitwe nka M23, FARDC yifashishije FDLR, umutwe washinzwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi ufite intego zo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

AMAFOTO:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *