Ibyo ukwiye kwitaho mu gihe wandika CV yawe

Buri mwaka abantu benshi basoza amashuri yabo, yaba ayisumbuye ndetse na Kaminuza. Ibi bituma n’umubare w’abashaka n’abasaba akazi hirya no hino wiyongera buri munsi.

Ntiwavuga gushaka akazi ngo wirengagize inzira igororotse abagashaka bakwiye kunyuramo. Kimwe mu bikenerwa ni ukugira umwirondoro “CV’’ uteguye neza kandi werekana ubushobozi bwawe.

Nk’urubyiruko rw’umwihariko hari iby’ingenzi rukenera kumenya cyane ko hari igihe usanga ari rushya mu mirimo rushaka kwinjiramo ku buryo birusaba kumenya inzira n’uburyo bwarugeza ku nzozi rufite.

Ushobora kwibaza uti “Ni iki gituma CV iba nziza ku buryo iguhesha akazi?” Mu gusubiza iki kibazo, twaganiriye na Byiringiro Ramu ushinzwe guhitamo Abakozi muri ITM Africa atubwira icyo ukwiye kwitaho igihe ukora CV yawe, ibyo kwitwararika ku buryo butuma ikurura amarangamutima y’uzayisoma.

Igihe wandika CV yawe, icya mbere ukwiye kwitaho ni ugushyiraho amazina yawe, aho utuye, ndetse na email wafunguje mu mazina yawe. Urugero niba witwa Irakoze Anne, email yawe ntigomba kujya kure y’aya mazina.

Icya kabiri, CV yawe igomba kuba iriho amashuri wize, ndetse n’aho wagiye uyiga. Igihe hari ibindi bikorwa wakoze bijyanye n’amashuri nabyo ntukwiye kubireka. Wenda se nka club wari urimo n’ibindi bikorwa bitandukanye wagizemo uruhare.

Ikindi ni uko ukwiye gushyiraho akazi wakoze n’igihe wagiye ugakorera. Niba nta kazi wigeze ugira igihe wigaga, ushobora gushyiraho imirimo itandukanye y’ubukorerabushake wagiye ukora ku ishuri n’ahandi.

Icya gatatu rero ni ubumenyi ufite. Ushobora kuba uzi gukora ibijyanye n’ikoranabuhanga, ibyo wabyongeraho ndetse niba hari impamyabushobozi wabonye nabyo ukabishyiramo kuko bikongerera amahirwe yo kubona akazi.

Muri CV zirenga 1000 zitangwa, ukwiye gukora ku buryo iyawe utanga akazi aba ari yo asigarana mu mutwe. Ibyo rero bigusaba ko hari ibintu by’ingenzi ikwiye kuba ifite kugira ngo irenge iz’abandi.

Icya gatanu ukwiye kwitaho ni abantu bakuzi. Ku muntu ugisoza amashuri usanga hari ubwo nta hantu yakoze mbere ku buryo yabona abantu bamuzi bamutangira ubuhamya ku bushobozi bwe mu bijyanye n’imirimo, gusa niba hari ibikorwa runaka wagiye ujyamo, watanga imyirondoro y’abo bantu ku buryo umukoresha wawe yababaza bakagutangaho amakuru.

Bitewe n’icyo abo bantu bakora, bikongerera amahirwe yo kuba wabona akazi kuko abakuzi bagira uruhare mu kugaragaza uwo uri we bitewe n’ibyo wagiye ukora. Bikanaha ishusho runaka ku mukoresha uko uzakora akazi agiye kuguha.

Ikindi ni uko ukwiriye kwirinda gushyira amabara menshi muri CV yawe. Urugero nk’amabara y’umutuku, ubururu, icyatsi, cyangwa se n’andi. Iyo uyashyizemo bituma utanga akazi abona ko nta bunyamwuga wifitemo cyangwa ujagaraye muri wowe.

Abahanga batanga inama yo kwirinda gutanga amakuru atari yo muri CV yawe. Ntukwiye kubeshya ngo ube wavuga aho wakoze kandi utarigeze uhakora, cyangwa se aho wize. Si byiza kwandika ibinyoma muri CV kuko byakubuza amahirwe yo guhabwa akazi mu gihe byaramuka bivumbuwe.

Ibintu byo gutanga email cyangwa nimero ya telefoni idakora cyangwa se yanditse nabi, ukwiye kubyitondera ndetse ugasuzuma ko ibyo wanditse ari byo kandi amakuru watanze yizewe.

Hari ikindi kintu ukwiye guha agaciro, ni imyaka wagiye ukoreramo ibintu runaka. Ntukwiye kwandika umwaka utariwo yaba igihe wakoreye akazi cyangwa se igihe wigiye. Ibi bigira uruhare runini mu gihe ugiye guhabwa akazi.

Icya nyuma ni uko ukwiye kugira imbuga nkoranyambaga ukoresha kuko bikongerera amahirwe yo kubona akazi. Urugero ni ugukoresha LinkedIn kuko ari yo abakozi n’abakoresha bahuriraho cyangwa se ukaba wanavugana n’umwe mu bakora muri ITM Africa cyangwa se abakora mu bindi bigo bitandukanye baguha ubufasha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *