Yolo The Queen yapfushije Nyina

Umubyeyi wa Yolo The Queen umunyarwandakazi w’uburanga n’ikimero wamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko instagram yitabye Imana azize uburwayi.

Amakuru avuga ko uyu mubyeyi w’imyaka 50 yitabye Imana ku munsi w’ejo tariki ya 26 Gicurasi 2023 azize uburwayi.

Kuri ubu uyu Yolo The Queen ntaragira icyo atangariza abamukurikira ku by’iyi nkuru n’akababaro yamubayeho.

Yolo The Queen yatangiye kuvugwa cyane muri 2020, ni nyuma y’uko yari amaze gushyira ku rukuta rwe rwa Instagram ifoto hejuru nta kintu yambaye uretse udupfukamunwa yari yapfukishije amabere.

Uyu mukobwa ufite imiterere itangarirwa na benshi bityo bikaba bikurura abagabo kugeza naho umuhanzi Drake wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yigeze kugaragaza amaragamutima kuri we, aho byagiye bigaragara ko hari ubutumwa yagiye yandikirana na Yolo.

Yolo ni umwe mu bakobwa bake b’abanyarwanda bigaragaje ku mbuga nkoranyambaga ko bakunzwe n’ibyamamare ku Isi, nyuma ya ShaddyBoo na Kate Bashabe, nkuko nabo byagiye bigaragara ko bakundwa n’ibyamamare byiganjemo n’abakinnyi bo mu makipe y’umupira w’amaguru akomeye ku Isi.

Mu minsi ishize yongeye kumvikana ashyirwa mu majwi ko ari mu rukundo n’umuhanzi ukomoka muri Tanzania Harmonize ndetse icyo gihe umubyeyi we yaravuzwe cyane Kandi ntakibazo yarafite.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *