Abagize itsinda rya Boyz II Men bari kubarizwa i Kigali-AMAFOTO

Abanyabigwi bagize itsinda rya ’Boys II Men’ bari kubarizwa i Kigali, babiri muri batatu nibo bahageze ku ikubitiro mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane, mu gihe mugenzi wabo we yahageze mu gitondo cyo ku wa 27 Ukwakira 2023.

Aba bahanzi batumiwe mu gitaramo giteganyijwe kubera muri BK Arena ku wa 28 Ukwakira 2023, aho bazaba bafatanya n’umuhanzi w’Umunyarwanda Andy Bumuntu.

Mu kiganiro gito Boyz II Men bagiranye n’abanyamakuru bakigera ku Kibuga cy’Indege, bavuze ko bishimiye kugera mu Rwanda ku nshuro yabo ya mbere, bavuga ko bafite amatsiko yo gusura igihugu cyane ko bahageze mu gicuku.

Ikindi kandi bavuga ko bitewe na bike bamaze kwigira ku Rwanda babifuza mu gitaramo cyabo kuko biteguye gutanga ibyo bafite byose bakaba nezeza.

Ku ikubitiro iri tsinda ubundi rigizwe n’abagabo batatu, hageze babiri kuko batari baturutse ahantu hamwe ni mugihe mugenzi wabo we yahageze mu gitondo cyo ku wa 27 Ukwakira 2023.

Iri tsinda ry’abagabo batatu ryavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Rigizwe na Nathan Morris, Shawn Stockman na Wanya Morris, mu gihe Michael McCary na Marc Nelson barihozemo bakaza kurisezeramo.

Biteganyijwe ko iki gitaramo gihenze mu bijyanye n’ibiciro byo kucyinjiramo kizaba kuri uyu wa gatandatu tariki 28 Ukwakira 2023, muri Bk Arena.

Intandaro yo kuba gihenze ni uko iri tsinda rigizwe n’abanyamuziki bakoze izina mu muziki kuva kera bakaba bamaze imyaka 38, bityo kwinjira muri iki gitaramo cya Boyz II Men byashyizwe mu byiciro bitatu: Itike yiswe ‘Diamond’ iragura ibihumbi 100Frw, itike yiswe ‘Gold’ iragura 75,000Frw n’aho itike yiswe ‘Silver’ igura 50,000 Frw.

Ni ubwa mbere mu Rwanda hagiye kuba igitaramo gihagaze aya mafaranga mu bijyanye no kwinjira. Kuko ibyinshi byagiye biba bitarenzaga impuzandengo y’ibihumbi 50 Frw. Hari n’ibindi bitaramo byagiye biba ugasanga ameza (Table) y’abantu batandatu yashyizwe ku bihumbi 200Frw [Bivuze ko buri muntu yabaga yishyuye arenga ibihumbi 30 Frw].

Bivuze ko amenshi yishyuwe atarenga nibura ibihumbi 40Frw, ni mu gihe muri Boyz II Men itike ya macye igura ibihumbi 50 Frw.

Boyz II Men bishimiye kugera mu Rwanda ku nshuro ya mbere

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *