Itsinda rya Ghetto Kids ryongeye gukora amateka muri Britain’s Got Talent

Itsinda rigizwe n’abana bo muri Uganda rizwi ku izina rya “Ghetto Kids” ryaraye rikoze amateka inshuro ya kabiri muro Britain’s Got Talent 2023 nyuma yo kubyina bakigarurira imitima y’abagize Akanampa Nkemurampaka n’abafana.

Ghetto Kids bari bashyigikiwe mu buryo bukomeye, ku buryo ibihumbi by’abafana bavugije akaruru k’ibyishimo nyuma y’uko batangajwe kuri ‘final’ ya Britain’s Got Talent 2023.

Itsinda rya Ghetto Kids ry’abana babyina bakomoka muri Uganda bakomeje gukora amateka mu irushanwa rya Britain’s Got Talent

Travis yasigaye ahaganye na Harry bitegura kuvamo umwe ugera mu cyiciro cya nyuma. Ni icyemezo cyagombaga gufatwa n’Akanama Nkemurampaka.

Bruno Tonioli na Alesha Dixon bagize Akanama Nkemurampaka bahisemo ko Travis ariwe ujya mu cyiciro cya nyuma n’aho Amanda Holden na Simon n’abo bagize Akanama Nkemurampaka bahitamo ko Harry ariwe ujya mu cyiciro cya nyuma.

Ibi byatumye hitabazwa amajwi y’abafana, maze Ant na Dec bari bayoboye agace k’iri rushanwa, batangaza ko abafana bahisemo ko Travis ariwe ukomeza mu cyiciro cya nyuma.

Uyu munyamuziki yaranzwe n’amarangamutima menshi apfukama hasi ashimira abafana bamushyigikiye. Ati “Murakoze cyane ku bwo gutuma nongera kwigirira icyizerere.”

Muri iri rushanwa, Ghetto Kids yemeje abafana binyuze mu ndirimbo babyinnye bakigwizaho igikundiro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *