Abafana ba ‘Amavubi’ bahawe ubwasisi

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamaze gutangaza ibiciro by’umukino uzahuza u Rwanda na Mozambique mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika.

Ni umukino ugomba kubera kuri stade mpuzamahanga ya Huye, aho abakunzi b’ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru bashyiriweho ibiciro ubona ko biri hasi kugira ngo bazaze gutiza umurindi ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’.

Umukino uteganyijwe kuba tariki 18 Kamena 2023, kugeza kuri ubu bamwe mu bakinnyi batangiye imyitozo yo kwitegura uwo mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika uzabera mu Karere ka Huye.

Abakinnyi bakina hanze nabo bakomeje kuza basanga bagenzi babo bakina imbere mu gihugu batangiye umwiherero w’ikipe y’Igihugu guhera mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Nk’uko byagaragajwe ku mbuga nkoranyambaga za FERWAFA itike ya make izaba ari amafaranga igihumbi (1000 Frw) ahasanzwe hose, naho, ahatwikiriye n’ibihumbi bitanu (5000 Frw), mugihe VIP ari ibihumbi 10 Frw.

U Rwanda ruherereye mu intsinda rya L aho irikumwe n’ikipe ya Senegal yamaze gukatisha itike, Mozambique yicaye ku mwanya wa kabiri n’amanota 4, na Benin iri ku mwanya wa gatatu nayo ifite amanota 4, u Rwanda rugaheruka n’amanota 2.

Ikipe y’Igihugu’Amavubi’ y’umutoza Carlos Ferrer imaze iminsi mu mwiherero

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *