Turahirwa Moses nyiri Moshions yarekuwe

Mu cyemezo cyatanzwe kuri uyu wa Kane tariki 25 Kamena 2023 mu bujurire, urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwarekuye by’agateganyo Turahirwa Moses washinze inzu y’imideli ya Moshions, ukurikiranyweho ibyaha byo gukoresha ibiyobyabwenge no gukora inyandiko mpimbano.

Turahirwa yavugaga ko Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwafashe ibintu uko bitari ndetse rufata icyemezo ku byo rutaregewe, akavuga ko Urumogi yanyoye yarunywereye hanze y’u Rwanda kandi yari abyemerewe, bityo agasaba ko yakurikiranwa ari hanze byaba ngombwa agatanga ingwate.

Ubushinjacyaha bwo bwasabaga Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge gutegeka ko Turahirwa yakurikiranwa afunze.

Mu gusesengura, Urukiko rwavuze ko rwasanze ntaho Turahirwa yigeze abazwa ku itangazo ryavugaga ko ahinga urumogi muri Nyungwe, uretse kuba ryarashyizwe muri dosiye ndetse niba koko akangurira abamukurikira gukoresha ibiyobyabwenge.

Umucamanza asanga kuba iyi ngingo yarashingiweho mu gufata icyemezo cyo gufunga by’agateganyo, ari inenge mu mikirize y’urubanza yabanje.

Ku ngingo yuko yavugaga ko atazi aho urumogi yafatanywe rwavuye cyane ko yarunywereye hanze y’u Rwanda nkuko abivuga, Urukiko rwasanze hari impamvu zikomeye zatuma akurikiranwaho icyaha cyo kunywa no gukoresha ibiyobyabwenge.

Ikijyanye n’ingwate, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwavuze ko rwasanze Uruko rwibanze rwa Nyarugenge rwaciye urubanza rutarigeze ruvuga ku ngwate yatanzwe.

Icyakora, mu gusuzuma Urukiko rusanga ingwate yatanzwe n’umubyeyi we nta gaciro ifite kuko hari abo bayisangiye, ibijyanye no kwishingirwa n’umubyeyi cyangwa umuvandimwe we biteshwa agaciro kuko nta cyangombwa cy’ubunyangamugayo batanze.

Ikijyanye n’ingwate yatanze ariko Urukiko rwasanze atari ngombwa kuko nta hazabu irenze asabwa.

Urukiko rwafashe icyemezo cyo kumurekura ariko ategekwa kutarenga imbibi z’u Rwanda no kujya yitaba Ubushinjayaha buri cyumweru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *