Nyuma yo gukora amateka muri Uganda, itsinda ryamamaye rya Boyz II Men rigiye gutaramira i Kigali

Abagabo bagize itsinda rya Boyz II Men rikomoka mu gihugu cya Amerika ryakunzwe bikomeye ku Isi rigiye gutaramira mu Rwanda ku nshuro ya mbere.

Byari bimaze iminsi bivugwa ko iri tsinda rigiye gutaramira i Kigali, kuri uyu wa gatanu nibwo byemejwe ko aba bagabo bubatse izina nk’itsinda rya Boyz II Men bazahatamira, mu gitaramo giteganyijwe kuba tariki 28 Ukwakira 2023 muri Bk Arena.

Icyakora cyo abatangaje kuza kwaba bagabo bakoze amateka akomeye mu muziki ntibatangaje ibiciro n’ibindi byerekeye iki gitaramo.

Itsinda rya Boyz II Men rigiye gutaramira i Kigali nyuma y’amateka baherutse gukora mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda.

Boyz II Men bakubutse i Kampala mu gitaramo gikomeye

Boyz II Men rigizwe n’abagabo batatu kuri ubu mugihe ubusanzwe bagitangira bari batanu, babiri muribo baje kuva mu bya muzika bakaba bari Michael McCary na Marc Nelson.

Boyz II Men bahurije hamwe i Philadelphia, muri Pennsylvania 1985, muri batatu basigaye mu itsinda bagizwe na Nathan Morris na Shawn Stockman, Wanyá Morris.

Batangiye kuva mu myaka yaza 1986, bamamara mu ndirimbo ziganje iz’urukundo zikaba zaranyuze benshi zimwe muri izo twavugamo nka ‘End of the road’ bakoze mu 1991, ‘One bended knee’ bakoze 1994, ‘I’ll make you love to you’ basohoye mu 1994, ‘One sweet day’ bashyize hanze mu 1995.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *