Uganda: Abanyeshuri 3 nibo bemejwe ko batorotse ababashimuse mu gitero ku ishuri

Iki kinyamakuru cyo muri Uganda ku wa gatatu cyasubiyemo amagambo y’umuvugizi w’ingabo za Uganda (UPDF), Brigadiye Jenerali Felix Kulayigye, agira ati: “Ni ukuri, abanyeshuri batatu batorotse inyeshyamba za ADF (Allied Democratic Forces). Zari zambutse zijya muri DR Congo, kandi ibi ni ukubera igitutu cyinshi zokejwe n’abasirikare ba UPDF”.

Abategetsi bo muri Uganda begetse icyo gitero ku mutwe wa ADF – ufitanye imikoranire n’umutwe wiyita leta ya kisilamu (IS).

ADF ntabwo iremeza ko ari yo yakoze iki gitero ku ishuri ry’i Mpondwe; cyabaye mu ijoro ryo ku wa gatanu ushize ku ishuri ryisumbuye rya Mpondwe Lhubiriha ryo mu karere ka Kasese, cyicirwamo abantu nibura 42.

Uganda town buries victims of rebel massacre | CTV News

Mu bishwe harimo abanyeshuri 37, mu bagera kuri 60 bigaga kuri iryo shuri ryo mu mujyi muto wa Mpondwe.

Ababyeyi bataramenya irengero ry’ababo basabye abashinzwe umutekano kongera ibikorwa byo gutabara abataraboneka, nubwo bitazwi niba bakiri bazima, nkuko bitangazwa na Daily Monitor.

Hagati aho, abadepite bo ku ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi basabye ko Uganda ikura ingabo zayo mu butumwa bwo mu mahanga kugira ngo bongerere imbaraga inzego z’umutekano z’imbere mu gihugu.

Batanze urugero rw’icyo gitero cyo mu karere ka Kasese nk’ikigaragaza ko hari umutekano mucye mu gihugu.

Umutwe wa ADF – w’Abanya-Uganda ahanini ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo aharangwa umutekano mucye – washingiwe mu burasirazuba bwa Uganda mu myaka ya 1990.

Wafashe intwaro urwanya Perezida wa Uganda Yoweri Museveni, umaze imyaka 37 ku butegetsi, ushinja leta ya Uganda gutoteza abayisilamu.

Imibare ya leta igaragaza ko abayisilamu bagize hafi 14% by’abaturage ba Uganda, nubwo inama nkuru y’abayisilamu muri Uganda igereranya ko umubare wabo ugera hafi kuri 35% by’abaturage ba Uganda.

Bamwe mu bayisilamu bo muri Uganda bavuga ko bakorerwa ivangura, harimo nko mu burezi no mu kazi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *