Perezida Kagame na Madamu bitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi w’ubwigenge muri Seychelles-AMAFOTO

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame bari mu ruzinduko muri Seychelles bitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 47 y’ubwigenge bw’iki gihugu.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ni bo bari abashyitsi b’imena muri ibyo birori byaranzwe n’akarasisi k’inzego z’umutekano.

Mbere y’ibi birori kandi, Umukuru w’Igihugu yasuye ubusitani buri mu Murwa Mukuru Victoria, anatera igiti cyo mu bwoko bwa Coco-de-Mer.

Perezida Kagame yateye igiti muri Seychelles

Botanical Garden ni ubusitani bufite ubwoko bw’ibiti 280, aho hari mu hantu nyaburanga hasurwa n’abashyitsi benshi muri icyo gihugu cya Seychelles.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *