Cesc Fabregas wakanyujijeho muri Arsenal yahagaritse gukina ruhago

Cesc Fabregas wanyuze mu makipe akomeye arimo Arsenal, Chelsea na Fc Barcelone yahagaritse gukina ruhago ku myaka 36 y’amavuko.

Fabregas wakiniye inshuro 110 ikipe y’igihugu ya Espagne mu mikino mpuzamahanga yabashije kwegukana ibikombe bitandukanye ku mugabane w’uburayi n’igikombe cy’Isi ikipe y’igihugu iheruka mu mwaka 2010.

Cesc Fàbregas plays his way into Guinness World Records 2019 with Premier  League assist record | Guinness World Records
Cesc Fabregas yatwaranye igikombe cy’Isi n’igihugu cye cya Espagne

Uyu munya Espagne yatangiye umwuga we wo gukina mu ikipe y’abakiri bato ya Barcelona, ​​ariko yatangiye gukina nk’ababigize umwuga mu ikipe ya Arsenal afite imyaka 16, aho yayikiniye imyaka umunani muri iy’ikipe ibarizwa mu majyaruguru y’i London mbere yo gusubira y’uko asubira muri Barcelone.

Nyuma yo kwegukana igikombe cya FA Cup na Arsenal, Fabregas yongeye kwishimira kwegukana igikombe cya shampiyona ya La Liga, Copa del Rey, UEFA Super Cup, n’igikombe cy’Isi mu myaka itatu gusa.

Fabregas yaje gusubira muri Premier League mu ikipe ya Chelsea maze atwara ibikombe bibiri, aho yabanje kuyoborwa na Jose Mourinho nyuma aza gutozwa na Antonio Conte. Yatwaye kandi igikombe cya FA Cup na League Cup abarizwa muri Chelsea.

Cesc Fàbregas - Como | Player Profile | Sky Sports Football

Uyu mukinnyi wabaye mu bakinnyi beza bakinaga hagati asezeye ku gukina ruhago abarizwa mu ikipe ya  Como ibarizwa mu cyiciro cya kabiri mu gihugu cy’Ubutaliyani, yanditse ku mbuga nkoranyambaga ati: “N’akababaro gakomeye igihe kirageze cyo kumanika inkweto.

Fabregas kandi yanyuze mu ikipe ya Monaco yo mu gihugu cy’Ubufaransa.

Cesc Fabregas: Jika Menjadi Pelatih, Saya akan Datangkan Kylian Mbappe

Mu gusezera kwe uyu mukinnyi wanyuze amaso ya benshi kubera imikinire ye itarashidikanywagaho yavuze ko atazibagirwa ibihe byiza yagiriye mu mupira w’amaguru urimo no kuba yaregukanye ibikombe byinshi ku mugabane w’Uburayi.

Fabregas wasezeye ari mu bahise bahabwa inshingano mu ikipe ya Como, aho azafatanya n’abatoza muri iyo kipe yasorejemo.

Cesc Fabregas explains his return to Barcelona in 2011: "Winning, playing  well, Pep" | Barca Universal
Fabregas yagiriye ibihe byiza muri Fc Barcelone
Cesc Fàbregas - Player profile | Transfermarkt
Fabregas agiye kuba umutoza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *