Ibyamamare bitandukanye bikomeje gutabariza ubuzima bwa Jose Chameleone urembeye muri Amerika

Icyumweru kirirenze umuhanzi Joseph Mayanja wamamaye nka Jose Chameleone mu muziki arembeye mu bitaro byo muri Amerika.

Amakuru atangazwa n’abagize umuryango w’iki cyamamare avuga ko yavuye mu gihugu cya Uganda atameze neza nyuma yo kugaragara ko yagize ibibazo byo mu gifu byagize ingaruka ku buzima bwe.

Nk’uko byatangajwe kuri telefone ngendanwa ya Gravity Omutujju umuyobozi wa Leone Island yavuze ko uyu muhanzi koko arembye kandi akomeje kwitabwaho mu buriri bw’ibitaro.

Ibyamamare bitandukanye bikomeje gutabariza ubuzima bwa Jose Chameleone urembeye muri Amerika
Ibyamamare bitandukanye bikomeje gutabariza ubuzima bwa Jose Chameleone urembeye muri Amerika

Uyu Gravity yahamagariye abandi bahanzi bagenzi be gusenyera umugozi umwe bagatangira gusengera mugenzi wabo kuko ubuzima bwe bugeze ahabi.

Gravity yagize ati: “Nk’igihugu, dukeneye gusengera Chameleone, inshuti ze, ndetse n’abantu bose, aho uri hose, dusengera Chameleone kuko ararembye cyane. Ubwo namuhamagaraga, yerekezaga mu cyumba cy’isuzumwa kugira ngo bagire bamubaze”.

Bimwe mu byamamare, birimo abahanzi, abakinnyi ba filime, abakoresha imbuga nkoranyambaga, ba nyiri ibinyamakuru, n’abanyarwenya yahise bihutira kugaragaza ko byifatanyije n’uyu muhanzi w’imyaka 44 w’abana batandatu wabaye icyamamare mu Karere ndetse na Afurika muri rusange abikesheje umuziki.

Abarimo Eddy Kenzo, Geosteady, Navio, Big Eye Starboss, Hannington Bugingo, DJ Jacob Omutuuze, MC Kats, n’abandi, bose basangije amafoto y’uyu muhanzi baherekeje n’ubutumwa bwo gukira vuba babinyuze ku mbuga nkoranyambaga zabo.

Jose Chameleone wavukiye mu muryango w’abahanzi yatangiye ibijyanye n’umuziki mu mwaka 1996, ni umwe mu bahanzi bakomeye mu Afurika ifite kugeza ubu dore ko ibi biri no mu bikorwa yagezeho abikesheje umuziki aho yagiye aza mu bahanzi 10 batunze agatubutse bakorera muzika muri Afurika mu myaka yashize byose abikesheje umuziki.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *