Umuhanzi Ricky Martin yatandukanye n’uwari umugabo we Jwan Yosef
Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Pop ukomoka muri Puerto Rico Rick Martin na Jwan Yosef bari barashakanye batandukanye.
Aba bari barashakanye batangaje ko batandukanye mu itangazo bashyize hanze kuri uyu wa Kane tariki 6 Nyakanga 2023.
Ati “Twahisemo guhagarika ibyerekeye ubukwe bwacu n’urukundo, mu bwubahane no guha icyubahiro mu abana bacu no kuba icyubahiro mu bunararibonye twagize nk’abashakanye mu myaka myiza yatambutse.
Icyifuzo cyacu gikomeye muri iki gihe ni ugukomeza kugira umuryango ufite ubuzima buzira umuze ndetse n’umubano ushingiye ku mahoro n’ubucuti kugira ngo dukomeze uburere bw’abana bacu, dukomeze kubahana n’urukundo dufitanye.”
Aba bombi batandukanye bafite abana babiri bato, umukobwa n’umuhungu, umukobwa yitwa Lucia, naho umuhungu akitwa Renn.
Ni mugihe Ricky kandi asanzwe afite impanga z’abahungu arizo Matteo na Valentino bombi ngo azakomeza kubirera nk’umubyeyi, abo bana uko ari bane bose bavutse binyuze muri Surrogate (uburyo bwo kubyara atewe intanga z’undi muntu zigahurizwa muri laboratory).
Amakuru avuga ko Ricky na Jwan bahujwe bwa mbere n’urubuga rwa Instagram muri 2015 nyuma y’amezi atandatu gusa batangiye gukundana nyuma yo guhurira i Londres.
Bagaragaye kumugaragaro nkabafatanyabikorwa ubwo banyura ku tapi itukura mu birori bya amFAR Inspiration Gala mu 2016 maze basezerana muri uwo mwaka. Nyuma y’imyaka ibiri, bahise bakora ubukwe.