Perezida Kagame yagiranye inama n’abajenerali baherutse kujya mu kiruhuko cy’izabukuru arabashimira

Kuri uyu wa Gatanu, Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yagiranye inama n’abajenerali n’abandi basirikare bakuru baherutse kujya mu kiruhuko cy’izabukuru. 

Umukuru w’igihugu yabashimiye umusanzu batanze mu kazi bari bashinzwe. 

Nk’uko byatangajwe ku rubuga rw’ibiro by’umukuru w’igihugu Village Urugwiro byavuze ko aba basirikare bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru bashimiye Umukuru w’Igihugu ku bw’imiyoborere myiza ye, baniyemeza gukomeza gutanga umusanzu mu kubaka u Rwanda.

Ibi kandi bazabihuza mu bunararibonye bafite ndetse no gutanga inama ku rubyiruko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *