Intambara ya Israel na Hamas imaze guhitana abarenga ibihumbi 10 mu gihe cy’Ukwezi
Intambara ikomeje guhuza hagati ya Israel na Hamas igeze ahakomeye kuko abantu barenga 10,000 bapfiriye i Gaza mu byumweru bine kuva amakimbirane yatangira.
Ku wa mbere, tariki ya 6 Ugushyingo, Minisiteri y’ubuzima muri Gaza yatangaje ko abantu barenga 10,000 bishwe benshi muri bo ni abagore n’abana mu ntambara yatangiye hashize ukwezi kumwe nyuma yuko Hamas yibasiye imiryango myinshi yo muri Israel, ihitana abantu 1400 ndetse ishimuta n’abandi bagera kuri 240 kuwa 7 Ukwakira.
Ingabo za Israel zaje gutungurana mu gusubiza igisasu gikomeye kuri Gaza ibinyujije mu kirere no ku butaka, intego nyamukuru ikaba yari iyo gukuraho Hamas.
Israel yavuze ko abasirikare bayo barenga 340 bapfuye kuva ibitero byaterwa ku ya 7 Ukwakira.
Ku cyumweru, ingabo za Israel zageze ku nkombe za Gaza, zigabanya ibice bibiri ahanini zicamo kimwe cya kabiri agace k’amajyaruguru na Amajyepfo, nk’uko bitangazwa n’ingabo za Israel.
Igisirikare cyagize kiti: “Mu masaha 12 ashize, abasirikari b’uyu mutwe bagabye ibitero bigera kuri 50 birimo uturere tw’imirwano, aho batuye, ibikorwa by’ibirindiro bya gisirikare ndetse n’ibikorwa remezo byo munsi y’ubutaka, maze babasha gukura abagize iterabwoba mu mirwano.”
Terefone, imiyoboro ya 4G hamwe na serivisi za interineti byahagaritswe muri Gaza amasaha menshi. Kugeza kuwa mbere mugitondo isaha yaho, imiyoboro isa nkaho yatangiye kugarurwa gake gake.
Ibisasu bya Israel byibasiye inkambi z’impunzi. Abashinzwe ubuzima muri ako karere bavuga ko igitero kimwe cyagabwe ku nkambi y’impunzi ya Maghazi mu gitondo cyo ku cyumweru cyahitanye byibuze abantu 33 gikomeretsa abantu benshi.
Abayobozi bo ku rwego rwo hejuru bahagarariye imiryango y’umuryango w’abibumbye ishinzwe ubutabazi kimwe n’abagiraneza mpuzamahanga basabiye ubutabazi bwihuse Gaza, bavuga ko ibintu “biteye ubwoba” kandi ko ibiri kuba “bitemewe” mu magambo adasanzwe bahuriweho.
N’ibyashyigikiwe n’abayobozi batandukanye banashyizeho umukono barimo uhagarariye OCHA, UNICEF, Gahunda y’ibiribwa ku isi, OMS, Kurokora abana na CARE International.
Bagize bati: “Abaturage bose bagoswe kandi bagabweho igitero, bangirwa kubona ibyangombwa kugira ngo babeho, batewe ibisasu mu ngo zabo, mu buhungiro, mu bitaro ndetse naho basengera, “Ibyo ntibyemewe.”