DRC: Guverinoma iri gukora iperereza ku bufatanye bwa M23 na UPDF

Mu kiganiro n’abanyamakuru giherutse gutangwa n’umuvugizi wa guverinoma, Patrick Muyaya n’ umuvugizi wa FARDC, Sylvain Ekenge, n’ingabo za Congo, hagarutswe no ku kibazo cyo kuba Kampala yaba ifasha inyeshyamba za M23, bemeza ko bari gukora iperereza.

Ni nyuma y’uko abantu batandukanye, cyane cyane inzego z’imiryango itegamiye kuri leta, bakomeje kugaragaza ko bamagana uruhare rw’Abagande mu bikorwa by’uyu mutwe w’inyeshyamba, mu gihe ingabo za Uganda,UPDF, zirimo gukorana na FARDC mu kurwanya ADF.

Patrick Muyaya yemeje ko aya makuru agaruka no ku rwego rw’abayobozi b’igihugu, ariko guverinoma ikaba irimo gushakisha ukuri.

Ati: “Twumva amakuru nk’ayo. Hariho iperereza ririmo gukorwa. Aya makuru namara kwemezwa no kugaragazwa, ntituzazuyaza na gato, nk’uko twabikoreye Kenya, kugira ngo duhangane na Uganda “.

Nk’uko Minisitiri Muyaya abitangaza ngo ntibyaba bihamye ko Uganda yashyigikira ibikorwa bikomeza umutekano muke, mu gihe abasirikare bayo bapfira hamwe n’ingabo za Congo kubera impamvu imwe.

Ati: “Byaba ari ukwivuguruza kubona abasirikare ba Uganda bicirwa hamwe n’abasirikare bacu mu kurwanya ADF mu majyaruguru ya kure… Ibikorwa biragenda neza kuko twafashe nabi ADF…. kandi bakishimira kwifatanya n’abadutera icyunamo”.

Ingabo za Uganda na Congo zirwanira hamwe mu kurwanya ADF, umutwe w’iterabwoba ukorana na DAESH. Babiba umutekano muke mu bihugu byombi. Izi ntambara zirimo gukorwa mu rwego rwa Operation Shuja.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *