Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byagabanutseho hafi ya ntayo

Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli mu Rwanda byagabanutse, aho lisansi yavuye ku mafaranga 1639 Frw kuri litiro igera ku 1637 Frw (bivuze ko lisansi yagabanutseho amafaranga 2 kuri litiro imwe) naho mazutu litiro iva ku 1635 Frw ishyirwa ku 1632 Frw (yagabanutseho amafaranga 3 kuri litiro imwe).

Ibi biciro bishya byasohotse mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA), ku mugoroba wo ku wa gatandatu tariki 10 Gashyantare 2024.

RURA yatangaje ko ibi biciro bizakurikizwa mu mezi abiri ari imbere, guhera kuri uyu wa Mbere tariki 12 Gashyantare 2024.

RURA ivuga ko ibi biciro bigendanye ahanini ku ihindagurika ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli biri kugaragara ku isoko mpuzamahanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *