MONUSCO yamaganye ibikorwa by’urugomo ku bakozi bayo muri DRC

MONUSCO yasabye inzego z’ubucamanza za Repubulika ya Demokarasi ya Congo gukora iperereza mu rwego rwo gukurikirana abagize uruhare mu bikorwa by’urugomo byibasiye ibikorwa by’Umuryango w’Abibumbye i Kinshasa.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na MONUSCO kuri uyu wa gatandatu ushize, itariki 10 Gashyantare, havugwamo ko Intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri Congo ndetse n’umuyobozi wa MONUSCO, Bintou Keita, bamaganye ibitero bitandukanye byibasiye abakozi b’a Loni i Kinshasa kuri uyu wa Gatandatu ushize, ndetse basaba abakuriye inzego z’ubucamanza gukora iperereza ngo ababigizemo uruhare bakurikiranwe.

Iri tangazo riravuga ko imodoka nyinshi z’Umuryango w’Abibumbye zatwitswe zigakongorwa.

Bintou Keita aravuga ko ibitero n’iterabwoba ku bakozi ba Loni n’imiryango yabo bidashobora kwihanganirwa.

Ati “Ibyo bitero biragira ingaruka mbi ku ishyirwa mu bikorwa rya manda z’ibigo na gahunda z’Umuryango w’Abibumbye. Ku bijyanye na MONUSCO, ibyo bitero birabangamira ubufasha bwa yo ku ngabo n’inzego z’umutekano za Congo,”

Umuryango w’Abibumbye kandi wamaganye ubukangurambaga bushya bwo kuyobya rubanda bugamije kwibasira ubutumwa bwa yo bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Itangazo risoza, Umuryango w’Abibumbye wibutsa ko abakozi ba wo bari muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu rwego rwo gutanga umusanzu mu kubaka amahoro no kuvugurura imibereho y’abaturage.

Ku ruhande rwa yo, ibinyujije kuri minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu, Peter Kazadi, “Guverinoma ya Congo yamaganye ibikorwa by’urugomo byo kuri uyu wa Gatandatu, itariki 10 Gashyantare 2024 I Kinshasa byibasiye ambasade zimwe n’abakozi ba MONUSCO kandi irahamagarira abaturage gutuza,”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *