Senateri yatunguranye avuga ko yashakanye n’umukobwa w’imyaka 15

Uwahoze ari guverineri wa Leta ya Zamfara, mu gihugu cya Nigeria Senateri Ahmed Sani Yerima, yatangaje ko aticuza kuba yarashakanye n’mukobwa w’imyaka 15 bahuriye mu Misiri.

Yerima yabivugiye mu kiganiro yahaye televiziyo, Yerima yanze kwemeza ko umugore we yarafite imyaka 13 igihe bakoranaga ubukwe.

Uyu mugabo avuga kandi ko amategeko ya Shariya amwemerera kurongora umugore we ufite iyo imyaka.

Ahmed Sani wahoze ari guverineri yatangaje kandi ko bamwe mu bakobwa be nabo bashakanye mbere y’imyaka 18. Yerima yagize ati: “Abantu ntibiyumvisha ko ari ikintu ukora mu buryo bwemewe n’amategeko, ngo waba unyuranyije n’amategeko, cyagutera kwicuza. Amategeko ya Shariya, ari mu itegeko nshinga rya Nigeria, arabitwemerera. Mugihe umukobwa yakuze, ashobora kurushinga.

Ati: “Ntabwo ari imyaka 18 cyangwa 20. Nta kintu na kimwe kijyanye n’imyaka y’umuntu. Ibisobanuro by’umukobwa ugeze mu za bukuru bisobanuwe neza n’amategeko ya Shariya.

“Benshi mu bakobwa banjye bashyingiwe kuri iyo myaka. Babana n’imiryango yabo kandi ntakibazo. Mu byukuri, bose ni abarangije amashuri. Umwe mu bakobwa washatse afite imyaka 16, arimo gukorera impamyabumenyi y’ikirenga ya PhD i Londres.”

Yerima w’imyaka 62 uvuga ko yashakanye n’uyu mukobwa ntiyatangaje amazina ye.

Ahmed ntiyicuza kuba yarashakanye n’umukobwa w’imyaka 15

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *