Bruce Melodie yagiye muri Kenya mu bikorwa bya muzika asiga Producer Element

Umuhanzi Itahiwacu Bruce Melodie yerekeje mu gihugu cya Kenya mu gusoza imwe mu mishinga y’indirimbo afite.

Bivugwa ko Bruce Melodie ateganya gukora n’abahanzi batandukanye muri icyo gihugu ku isonga hakaza Bien-Aime wahoze mu itsinda rya Sauti Sol ariko kuri ubu akaba asigaye yikorana.

Bien-Aimé Baraza: The making of a Kenyan rockstar
Bien Aime yatangiye urugendo rwo kwikorana

Itsinda rya Sauti Sol ryamamaye cyane ku mugabane w’Afurika ryabarizwagamo abasore bane aribo Bien-Aime Baraza, Willis Austin Chimano, Delvin Mudigi, Pilycarp Otieno.

Bruce Melodie ntiyagiye muri Kenya wenyine kuko yitwaje na Producer Prince Kiiz wamukoreye indirimbo ‘Funga Macho’ imaze kumukorera amateka mu muziki we.

Bruce Melodie yajyanye na Prince Kiiz

Uyu musore ukiri muto ariko ufite ubuhanga mu gutunganya umuziki Prince Kiiz asanzwe abarizwa muri Country Record ni mugihe Producer Element Eleeeh basanzwe babarizwa mu nzu imwe itunganya umuziki ya 1:55AM yamusize.

Bruce Melody Archives - Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino,  Urukundo
Bruce Melodie yasize ku rugo Producer Element

Yagiye kandi arikumwe na Jean Luc usanzwe amurinda umutekano.

Umuhanzi Bruce Melodie avuga ko uyu mwaka ari kwita cyane kuri Album ye yitegura gushyira hanze kandi ko yizeye ko izakomeza ku mushyira ku rwego yifuza.

Ni Album uyu muhanzi yamaze no guhishura izina ryayo aho yemeje ko nyuma y’igihe kinini ashaka izina rikwiriye aza guhitamo kuyita ‘Sample’ izaba iriho indirimo 16 kandi muri izo zose nta n’imwe irasohoka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *