Perezida wa Congo Denis Sassou Nguesso yageze mu Rwanda

Perezida wa Repubulika ya Congo Denis Sassou Nguesso yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Nyakanga 2023.

Perezida Denis akigera ku kibuga mpuzamahanga cya Kanombe yakiriwe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame mu cyubahiro gihabwa Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma basura Rwanda.

Perezida Kagame akigera ku kibuga cy’indege cya Kanombe

Perezida wa Congo yaje mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi 2.

Biteganyijwe ko abakuru b’ibihugu byombi kandi baragirana ibiganiro mu muhezo ibizwi nka tête-à-tête nyuma bayobore ibiganiro byaguye bihuza intumwa z’ibihugu byombi.

Ibyo biganiro birakurikirwa n’ibibahuza n’ikiganiro bagirana n’Abanyamakuru.

Muri uru ruzinduko rwa Perezida wa Congo Denis Sassou Nguesso kandi mu masaha y’igicamunsi arasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi ndetse akeze ijambo ku bagize Inteko ishinga amategeko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *