Goma: Intambara yahuje FARDC na Wazalendo yaguyemo 5
Abasirikare batatu ba FARDC n’abarwanyi babiri ba Wazalendo nibo bemejwe ko bapfuye, nyuma y’ubushyamirane bwahurije impande zombi mu mujyi wa Goma.
Amakuru avuga ko ubwumvikane buke hagati y’abasirikare ba FARDC na bamwe mu rubyiruko rwa Wazalendo, bwabaye kuri iki Cyumweru tariki 18 Gashyantare, bikaba aribyo byabaye intandaro y’amakimbirane yahuje impande zombi, mbere yo guhana urufaya rw’amasasu.
Ibi byabereye ahitwa Lac-Vert mu Mujyi wa Goma.
Dedesi Mitima uyobora agace imirwano yabereyemo, yavuze ko abasirikare batatu ba congo bapfuye, ku ruhande rwa Wazalendo hapfa babiri.
Yagize ati: “Hari impungenge hano ISTA (Goma). Twabashije kumenya abantu batanu bapfuye, barimo Wazalendo babiri n’abasirikare batatu ba FARDC.”
Mitima yavuze ko batabashije kumenya intandaro y’amakimbirane, ariko ko abaturage babashije kugera aho byabereye batabara inkomere.
Igisirikare cya Congo ntacyo kiravuga kubyabaye.
Impande zombi zasubiranyemo mu gihe aba-Wazalendo basanzwe bafasha FARDC mu ntambara imaze imyaka ibiri irenga ihanganyemo n’umutwe wa M23.