Minnaert watoje Rayon Sports yahawe akazi na Gorilla Fc

Ivan Jack Minnaert yamaze kwerekeza mu ikipe ya Gorilla Fc mugihe kingana n’amezi atatu.

Uyu Minnaert wigeze gutoza ikipe ya Rayon Sports yamaze no kwerekwa Abakinnyi mu ikipe nshya yerekejemo.

Minnaert ukomoka mu Bubiligi akaba azwi kutaramba mu kazi, ahawe akazi muri Gorilla Fc asimbuye Gatera Moussa wirukanywe n’abari bamwungurije kubera kudatanga umusaruro wari witezwe.

Muri rusange, Gatera Moussa yirukanwe muri Shampiyona y’uyu mwaka atoje imikino 21, yatsinzemo itanu gusa, yanganyije itandatu atsindwa 10.Yaje kongera kuyigarukamo muri 2018 gusa ayivamo yirukanwe kubera imyitwarire mibi.

Uyu kandi yatoje ikipe ya Mukura VS, Leopards yo muri Kenya n’izindi.

Muri rusange, Gatera Moussa yirukanwe muri Shampiyona y’uyu mwaka atoje imikino 21, yatsinzemo itanu gusa, yanganyije itandatu atsindwa 10.

Gorilla FC iri ku mwanya wa 14 n’amanota 21, inganya na Etincelles FC na Bugesera FC. Zirusha kandi umunani Etoile de l’Est ya nyuma na 13 ndetse isa n’iyamaze gusubira mu cyiciro kabiri.

Ivan Minnaert yatoje Rayon Sports muri 2016 amezi atatu gusa ayivamo tariki 24 Gashyantare 2016 nyuma yo kuyihesha intsinzi y’imikino umunani muri 12 yayitoje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *