Nkusi Arthur na Fiona baritegura kwibaruka nyuma y’imyaka ibiri barushinze

Umunyarwenya akaba n’umunyamakuru Nkusi Arthur wamenyekanye nka Rutura n’umugore we Miss Muthoni Fiona, baritegura kwibaruka imfura yabo.

Babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo aba bombi basangije ababakurikira amashusho agaragaza ko Fiona atwite ndetse ko bitegura kwibaruka.

Ni mu mashusho bashyizeho bigaragaza ko bombi bagiye mu butembere ariko kandi bikaba ibyishimo byo kwitegura kwibaruka, dore ko Fiona asa n’ukuriwe.

Arthur Nkusi na Fiona bagiye kwibaruka imfura yabo nyuma y’imyaka irenga ibiri bakoze ubukwe.

Ubukwe bwabo bwabaye ku wa 14 Kanama 2021, bubera ku mucanga wa Rushel Kivu Lodge Hotel.

Ubukwe bwabo bwabereye ku mahumbezi

Arthur Nkusi wamamaye nka Rutura ni umwe mu banyarwenya bakomeye u Rwanda rufite dore ko asanzwe anategura igitaramo yagiye atumiramo ibyamamare kizwi nka Seka Live.

Azwiho kandi kuba umwe mu bayobora ibirori bikomeye mu gihugu hamwe n’umugore we Miss Muthoni Fiona.

Arthur Nkusi n’umufasha we Miss Fiona bagiye kwibaruka imfura yabo nyuma y’imyaka ibiri barushinze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *