Amerika irasaba u Rwanda na DRC kurwanya intambara yeruye hakiri kare
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasabye u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gukora ibishoboka byose, bigasubira inyuma biva mu gisa nk’umuryango ubyinjiza mu ntambara yeruye birimo.
Amerika yatanze ubwo busabe mu ijoro ryacyeye ubwo i New York hari hateraniye inama y’akanama k’umutekano ka Loni.
Leta y’u Rwanda iheruka gutanga integuza y’uko yafashe ingamba zijyanye no kurinda ikirere cyarwo ndetse n’izo guhangana n’indege z’intambara z’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gihe zaba zigabye ibitero ku Rwanda.
Ni ingamba zatangajwe nyuma y’igihe abayobozi ku rwego rwa Politiki n’aba gisirikare muri RDC barimo na Perezida Félix Tshisekedi bigamba ko bazatera u Rwanda ndetse “bagakuraho Guverinoma yarwo ku mbaraga”.
Kuri ubu impungenge z’uko intambara yeruye hagati y’ibihugu byombi ishobora kubaho ziracyari nyinshi.
Mu nama yabaye mu ijoro ryacyeye, Amb. Robert Wood yasabye ko “U Rwanda na RDC bigomba gusubira inyuma biva mu muryango ubyinjiza mu ntambara”.
Uyu mudipolomate yavuze ko impande ziri mu makimbirane ndetse n’abafatanyabikorwa bazo mu karere bakwiye “gusubukura byihuse gahunda y’ibiganiro bya Nairobi na Luanda”.
Yunzemo ati: “Izo ngufu za dipolomasi zo mu karere ni yo nzira yonyine iganisha ku gisubizo cyaganiriweho ndetse n’amahoro arambye, bitandukanye n’iza gisirikare”.
U Rwanda na RDC bimaze umwaka n’igice urenga birebana ay’ingwe, bijyanye n’ibirego buri ruhande rushinja urundi.
Kinshasa ishinja Kigali kuba ari yo iha ubufasha umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwayo, gusa urundi ruhande na rwo rukayishinja gufasha no kugirana imikoranire n’umutwe wa FDLR ugizwe n’abiganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Amerika yasabye impande zombi kureka iyo mikoranire.
Iti: “U Rwanda rugamba guhagarika ubufasha bwarwo kuri M23. Rugomba kandi kuvana Ingabo zarwo ku butaka bwa RDC kandi rukanahavana bwangu missile zirasirwa ku butaka amakuru yizewe yerekana ko zarashe zibigambiriye indege za MONUSCO”.
Ku bwa Amerika, kuba u Rwanda nk’igihugu kiza ku mwanya wa mbere mu bifite ingabo nyinshi mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro rukorera igikorwa kibi ubutumwa bwa Loni “birahangayikishije”, ndetse ngo binakwiye gusuzumwa n’Umuryango mpuzamahanga.
Yunzemo iti: “Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntizahwemye kwamagana ubufatanye buri hagati y’abagize Ingabo za Congo n’imitwe yitwaje intwaro yahanwe na Loni na Amerika, irimo uwa FDLR”.
“RDC igomba guhagarika byihuse ubufasha bwayo kuri FDLR ndetse n’imikoranire ifitanye na yo. Turamagana umutwe wose ubiba ingengabitekerezo ya Jenoside kandi twemera ko FDLR ari ikibazo gikomeye ku mutekano w’u Rwanda”.
Amerika kandi yasabye u Rwanda na RDC gushyiraho ingamba zigamije kubaka icyizere hagati y’ibihugu byombi, ikindi bikagira uruhare mu gufata iya mbere bihana abagira uruhare mu guhonyora uburenganzira bwa muntu.