Gabon: Abajenerali bagiye kwemererwa gutunga abagore barenze umwe

Muri Gabon, amategeko mbonezamubano yo mu 1972 yagiye ahuzwa n’imigenzo gakondo akagira aibyo yemera nko kuba umugabo umwe yagira abagore benshi. abacamanza bafite abagore benshi “bahuza” n’imigenzo gakondo y’abashakanye. Mu 2021, umuhanga mu bumenyi bw’ikiremwamuntu n’imigebereho y’abantu, Emmanuelle Nguema Minko yagize ati: “Yaba amategeko mbonezamubano ya Gabon cyangwa amategeko gakondo yacu, yemera kugira abagore benshi nk’indagaciro muri sosiyete yacu.”

Ariko hakurikijwe ingingo ya 40 y’Iteka n°1059/PR yo ku ya 24/11/1976, “abasirikare bo bagomba gushyingirwa n’umugore umwe kandi ntibashobora gushyingirwa batabiherewe uburenganzira n’ubuyobozi bubifitiye uburenganzira”. Ese umukuru w’igihugu mushya (ku butegetsi kuva ku ya 30 Kanama 2023), Jenerali Brice Clotaire Oligui Nguema, yashakaga kugusha neza abajenerali bagenzi be atangira gusaba ko nabo bakwemererwa kugira abagore babiri? Cyangwa yashakaga ko nabo baba nkawe dore ko ubusanzwe afite abagore babiri umwe witwa Zita Oligui (reba ku ifoto yacu y’iyi nkuru yafashwe na AFP), n’undi witwa Avome Oligui.

Nubwo hariho ubwo bushake ariko, inama y’abaminisitiri yo ku wa mbere taliki ya 22 Mutarama 2024 yemeje umushinga w’itegeko rihindura Imiterere yihariye y’igisirikare, ryemejwe n’Itegeko n° 18/2010 ryo ku ya 27 Nyakanga 2010. Yagaragaje ko abasirikari bashobora guhitamo uburyo bwinshi bwo gushyingirwa ariko ibyo bikaba kubayobozi bakuru b’igisirikari gusa: abajenerali.

Bamwe babifashe nk’intwambwe itewe abandi babibona nkon guheza bamwe. Ubwo yabazwaga na radio Mpuzamahanga y’Abafaransa RFI, uwahoze ari umushinjacyaha, Sidonie Flore Ouwé, na we wari perezida w’umuryango utegamiye kuri Leta uharanira uburenganzira bw’abagore “Salon de la femme”, yarakajwe n’uko abajenerali bonyine ari bo bemerewe, ati ” Bose nibafatwe kimwe? Kuki abasirikari bakuru aribo gusa bakwemererwa kugira abagore benshi nk’aho abandi basirikari bo atari abantu. Ibyo ni ivangura. Bagomba gufatwa kimwe.”

General Nguema sworn in as Gabon's transitional president
Gabon: Abajenerali bagiye kwemererwa gutunga abagore barenze umwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *