RIB igiye gutangira gukora iperereza kuri ruswa y’igitsina ivugwa muri Tour du Rwanda

Umuyobozi Mukuru wa RIB, Jeannot Ruhunga yavuze ko yamenye amakuru y’uko mu mukino w’amagare wa Tour du Rwanda havugwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bityo bagiye kubikurikirana.

Kuri uyu wa 21 Gashyantare, nibwo yabigarutseho mu biganiro biri guhuza inzego z’ubutabera n’izireberera itangazamakuru mu Rwanda.

Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Col (Rtd) Jeannot Ruhunga, yavuze ko bagiye gukurikirana barebe ko iyo ruswa y’igitsina ivugwa muri Tour du Rwanda ihari hanyuma bakurikirane abakekwa.

Ati “Twarabimenye ariko ibivugwa aba ari byinshi. Ariko hari ibivugwa ari ibihuha, hari ibivugwa bifite ireme. Iyo twumvise inkuru nk’iyo twebwe tujyamo, tugakurikirana.

Yakomeje agira ati ” Ubu icyo twakoze ni uko tugiye gutangira gukurikirana, twasanga koko bifite ireme, icyo gihe ababigizemo uruhare byanze bikunze bakurikiranwa.”

Hamaze iminsi havugwa ubusambanyi muri Tour du Rwanda aho abakobwa bemererwa akazi ko kwamamaza ariko bagasabwa ruswa y’igitsina kugira ngo bagahabwe.

Umuntu wese, mu buryo ubwo ari bwo bwose usaba, wemera cyangwa usezeranya gukora Ishimishamubiri rishingiye ku gitsina cyangwa utuma undi muntu arigirirwa cyangwa wemera amasezerano ya ryo kugira ngo hagire igikorwa cyangwa ikidakorwa, aba akoze icyaha.

Umuntu uhamwe n’icyo cyaha, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni 2 Frw.

Umuntu wese uhamijwe n’Urukiko gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu y’amafaranga miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni 2 Frw.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *