U Rwanda rwasubije Ubufaransa bwayinshinje gukorana na M23
U Rwanda ruvuga ko Ubufaransa burusha abandi bose kumenya intandaro y’ibibazo bibera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) kandi ko ari cyo gihugu cya nyuma cyashinjwa amakosa yo kuba umutekano w’akarere k’ibiyaga bigari ugeze ahakomeye.
Ibi bikurikira itangazo rya Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubufaransa yavuze ko iki gihugu cy’Uburayi gihangayikishijwe cyane n’ibibera mu burasirazuba bwa Kongo, Kivu y’Amajyaruguru cyane cyane agace gakikije Goma na Sake.
Aba batunze urutoki u Rwanda barushinja gufasha inyeshyamba za M23 mu kurwanya ingabo za leta ya RDC nayo ifatanya n’indi mitwe yitwaje intwaro.
Itangazo rigira riti: “Ubufaransa bwamaganye ibitero bya M23 ishyigikiwe n’u Rwanda, ndetse no kuba ingabo z’u Rwanda ziri ku butaka bwa Kongo.”
Iryo tangazo yongeraho ko M23 igomba guhita ihagarika imirwanoikava mu turere twose yafashe bijyanye n’ibyemezo byafashwe mu nama ya Luanda.
Muri iryo tangazo, Ubufaransa bwahamagariye kandi imitwe yose yitwaje intwaro guhagarika guhohotera abasivili kandi ryemeza amakuru ko ingabo za RDC zikorana n’umutwe wa FDLR-ubufatanye u Rwanda ruvuga ko bubangamiye umutekano w’akarere.
Itangazo ry’Abafaransa rigira riti: “Mu rwego rwo kubahiriza ibyo biyemeje, ingabo za RDC zigomba guhagarika ubufatanye bwose na FDLR, umutwe washinzwe n’interahamwe zakoze jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.”
Yolande Makolo, umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda, yasubije kuri aya magambo ko, Ubufaransa burusha ibindi bihugu byose, kumenya intandaro y’amakimbirane yibasiye igice cy’iburasirazuba bwa RDC mu myaka mirongo itatu ishize, yongeraho ko iyo ibyo bibazo biba byarakemuwe, n’amakimbirane yari gukemuka.
Abinyujije kuri X, Makolo yagize ati: “Ntawe uzi byinshi ku ntandaro n’amateka y’amakimbirane mu burasirazuba bwa RDC kurusha Ubufaransa.
Byongeye kandi, Umuyobozi uriho ubu ukuriye ibikorwa byo kubungabunga amahoro bya Loni, asobanukiwe neza aya mateka ndetse n’ibiri kuba mu Burasirazuba bwa Congo, rero nta rujijo rukwiriye kubaho.”
Yongeyeho ati: “Iyaba ibibazo nyamukuru bituruka ku nkomoko y’amakimbirane byarakemuwe, ikibazo nticyari kubaho”.
U Rwanda rukomeza ruvuga ko igisubizo cy’amakimbirane kiri mu gukemura bimwe mu bibazo bimaze igihe byatangiye mu gihe Ubufaransa bwari mu karere, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 na nyuma yayo.
Ibihumbi n’ibihumbi byahoze ari abasirikari ba guverinoma y’u Rwanda n’Interahamwe, ziyobowe n’igisirikare cy’Ubufaransa cyagenzuraga icyiswe “Zone Turquoise”, bahungiye mu cyahoze ari Zayire, nyuma y’uko FPR Inkotanyi ifashe igihugu igahagarika jenoside yakorerwaga Abatutsi.
Aba bakigera muri RDC baje kwishyira hamwe bashinga imitwe yitwaje intwaro itandukanye mu myaka yashize,irimo Ingabo zigamije kubohoza u Rwanda (ALiR),yaje guhinduka FDLR igizwe ahanini n’abakoze jenoside.