Burkina Faso: Abantu batabarika baguye mu Musigiti

Kuri uyu wa mbere, tariki ya 26 Gashyantare, amakuru avuga ko mu Musigiti uri mu Burasirazuba bw’igihugu cya Burkina Faso hagabwe igitero n’abantu bataramenyekana cyaguyemo abantu batabarika.

Umwe mu bari bashinzwe umutekano aho byabereye yabwiye AFP ko yabonye abantu batazwi baje bitwaje intwaro hanyuma binjira mu Musigiti baminjamo amasasu abari baje gusari.

Yagize ati: “Abantu bitwaje intwaro bateye umusigiti i Natiaboani ku cyumweru (25 Gashyantare) ahagana mu ma Saa Kumi n’imwe za mu gitondo, ahaguye abantu benshi bapfuye bishwe.”

Uwo muturage avuga ko abishwe bose bari Abayisilamu, abenshi muri bo bakaba bari abagabo kandi ko bari baje gusenga mu isengesho rya mu gitondo.

Aya mahano abaye ku munsi umwe aho n’ubundi abaturage 15 baguye mu gitero cyagabwe kuri Kiliziya Gatolika mu misa yari yabaye ku cyumweru mu majyaruguru y’iki gihugu.

Abo bagizi ba nabi bongeye kwibasira umudugudu witwa Essakane, aho abantu 12 bahise babica, abandi batatu bakomerekera bikomeye mu gukiza amagara yabo kuri ubu bakaba bakomeje kwitabwaho n’abaganga. Byongeye kandi, abantu babiri bakomeretse muri icyo gitero.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *