Menya Kaminuza 10 za mbere ziyoboye ku mugabane w’Afurika

Mu nkuru yacu tugiye ku kugezaho Kaminuza icumi ziyoboye ku mugabane wa Afurika, nyuma yisesengurwa ryakozwe muri ibyo bigo bitewe n’ubumenyi zitanga 2024, uru rutonde tukaba turukura ku rubuga rw’Uburezi rwa EduRank.

Ibyatangajwe bishingirwa ku byavuye mu bushakashatsi bwakozwe muri Kaminuza zitandukanye ziri ku mugabane wa Afurika bitewe n’ubumenyi bwabo no gutsindisha ku rwego rwo hejuru bigendeye ku banyeshuri barangirije kuri ibyo bigo.

Iki gipimo cyikaba cyaragezweho, nyuma y’isesengura ry’inyigo zakozwe mu nyandiko muri za Kaminuza 1.104, zo ku Mugane wa Afurika.

Ni urutonde rurerure ruyobowe by’umwihariko naza Kaminuza zo muri Afurika y’Epfo dore ko enye za mbere arizo muri iki gihugu.

EduRank ikora urutonde rwisesengura ryibarurishamibare kugirango itange urutonde rwa kaminuza ugereranije mu bice bitandukanye, mu bihugu, Akarere, ndetse n’Isi yose muri rusange.

Ku rutonde rw’umwaka wa 2024, nta kaminuza yo mu Rwanda yigeze igera mu 10 za mbere muri Afurika yewe no mu ijana ntizamo, gusa mu Karere tugasangamo iyo mu gihugu cya Uganda na Kenya.

Kaminuza zirindwi mu 10 za mbere muri Afurika zibereye muri Afurika y’Epfo, indi ni iherereye mu Misiri, imwe muri Uganda, n’indi muri Kenya.

REBA URUTONDE RWA KAMINUZA 10 ZIYOBOYE MURI AFURIKA

1. University of Cape Town

University of Cape Town (UCT) ni umwe muri Kaminuza yashinzwe mu myaka ya kera dore ko yashinzwe mu 1829, ibanje gushingwa mu buryo bwa College muri Afurika y’Epfo, mugihe yatangiye ari ishuri ryisumbuye ryakiraga abanyeshuri b’abahungu.

2. University of Witwatersrand

Iyi ni Kaminuza iza ku mwanya wa kabiri, ikaba iherereye mu Mujyi wa Johannesburg mu gihugu cya Afurika y’Epfo, ifite amateka yo kuba yaragishije ku bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ibikorwa bya politiki n’uburere mboneragihugu, ndetse byagize uruhare mu iterambere ry’uwo Mujyi wa Johannesburg.

3. University of Stellenbosch

Kaminuza ya Stellenbosch (SU) ni kaminuza yigisha ibigendanye n’ubushakashatsi rusange iherereye i Stellenbosch, umwe mu mujyi wo mu ntara y’Iburengerazuba bwa Cape muri Afurika y’Epfo. Stellenbosch ni kaminuza yo ha mbere muri Afurika y’Epfo no muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, hamwe na University of Cape Town – zatangiye gutangira impamyabumenyi za kaminuza umunsi umwe mu 1918.

5. Cairo University

Ubusanzwe Kaminuza ya Cairo ishyirwa muri kaminuza nziza mu gihugu cya Misiri, kandi n’imwe mu ziyoboye muri Afurika. Ikigo kizwiho kuba indashyikirwa mu burezi bw’ubuvuzi n’ubushakashatsi.

6. University of KwaZulu-Natal

Kaminuza ya KwaZulu-Natal (UKZN), iherereye muri Afurika y’Epfo, itanga porogaramu zigera ku 2000 mu cyiciro cya mbere cya kaminuza ndetse n’icyiciro cya kabiri cya kaminuza. Iyi Kaminuza ngo ni iya gatatu itanga umusaruro muri Afrika y’Epfo mu bijyanye n’ubushakashatsi.

7. Makerere University

Kaminuza ya Makerere yubatse i Kampala muri Uganda, yatangiye ari ishuri ry’igisha ibijyanye na tekinike mu 1922, ni cyo kigo cya mbere muri Afurika y’Iburasirazuba no hagati gifite uburambe mu gutyaza ubwenge.

8. University of Nairobi

University of Nairobi iherereye muri Kenya, ikaba itanga ubumenyi mu bijyanye n’Ubushakashatsi,  n’ubwo mu mateka yacyo yaje gutangira imirimo yo gutanga uburezi kuri bose mu 1956, ntabwo yahise iba kaminuza yigenga kugeza mu 1970.

9. University of Johannesburg

Mu mateka ya Kaminuza ya Johannesburg ni imwe muri kaminuza yo muri Afurika y’Epfo ifite umwihariko wo kuba ari nini cyane kuko ifite ubushobozi bwo kwakira ikanatanga ubumenyi ku banyeshuri bagera ku bihumbi 50, muri bo abarenga 3000 ni abanyeshuri b’abanyamahanga baturutse mu bihugu 80 byo ku migabane itandukanye.

10. University of South Africa

University of South Africa, ni Kaminuza ifunguye mu gutanga ubumenyi kuri bose, nk’uko amakuru yayo agaragara ku mbuga nkoranyambaga zayo, ifite umwihariko wo kuba ikigo cya Kaminuza cyatanze ubwenge ku rwego rw’Isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *