Rutahizamu Byiringiro Lague yahanwe mu ikipe y’Igihugu
Umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu ’Amavubi’, Frank Spittler yahanishije Byiringiro Lague ku mukura ku rutonde rw’abakinnyi yifashishije imbere ya Madagascar nkubwo kugaragaza imyitwarire mibi.
Ku munsi w’ejo hashize nibwo ’Amavubi’ yisasiraga ikipe y’igihugu ya Madagascar yari iri imbere y’abafana bayo, aho yayitsinze ibitego 2-0 mu mukino wa gicuti.
Uyu mukino ntiwagaragayeho Byiringiro Lague wari wagaragaye ku mukino wa mbere wa gicuti Amavubi yanganyijemo na Botswana.
Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki ya 22 Werurwe 2024, nibwo Amavubi yanganyije na Botswana 0-0. Ubwo uyu mukino wari ugeze ku munota wa 33, umutoza Frank Spittler yakoze impinduka 2 maze Byiringiro Lague na Rubanguka Steve bavuye mu kibuga hinjiramo Tuyisenge Arsene na Mugisha Bonheur Casemiro.
Ibyo umutoza yakoze ntabwo byashimishije Lague wari wabanje mu kibuga aho yahise asohoka agana ku meza y’abasifuzi akubitana umujinya agacupa kari kahateretse kitura hasi, ari nako yahise akomeza mu rwambariro aho kujya ku ntebe y’abasimbura.
Byiringiro yakuwe mu bakinnyi 23 umutoza Frank Spittler yifashishije ku mukino wa gicuti yaraye atsinzemo Madagascar 2-0 kubera iyo myitwarire yagaragaje ku mukino wa Botswana.
Umukino wa Amavubi na Madagascar, Byiringiro Lague yawurebeye muri Stade nk’abandi bafana bose.