Perezida Tshisekedi yagize icyo avuga kubyo kubaka urukuta rutandukanya igihugu cye n’u Rwanda

Perezida Tshisekedi Tshilombo, ubwo yabazwaga ku byo kubaka urukuta hagati ya RDC n’u Rwanda byifujwe na Sosiyete sivile, yasubije ko nta mafaranga yaboneka, ko ahubwo ahari yashorwa mu kuzamura iterambere ry’ubukungu n’imibereho y’abanyekongo.

Ati “DRC ifite abaturanyi icyenda. Turamutse twubatse inkuta hirya no hino ku mipaka, ndatekereza ko twakwicuza kuba twarashyize amafaranga menshi muri iyi gahunda aho kuyashora ahandi. Imana izi ibyo DRC ikeneye kugira ngo itere imbere. ”

Félix Tshisekedi akomeza avuga ko ibibazo biri mu burasirazuba bwa RDC, ntaho bihuriye n’abaturage b’u Rwanda, ahubwo bifitanye isano n’ubutegetsi bwa Kagame, butera ku butaka bwa Kongo.

Avuga ko yifuza ko abaturage b’ibihugu byombi bakongera kubana mu mahoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *