Kurya akaboga byabaye ingume mu Mujyi wa Goma
Mu Mujyi wa Goma haravugwa ko mu minsi ishize igiciro cy’inyama z’inka cy’ikubye hafi inshuro ebyiri, aho ikiro cyavuye ku madolari ya Amerika 3 kigera kuri 6 mu masoko.
Nk’uko byatangajwe n’abacuruzi bahuriye muri Société Abattoir de Goma (SABAGO), ku wa gatatu tariki ya 3 Mata, baratakamba bavuga ko intandaro y’ibyo byose ari inyeshyamba za M23 zigenzura agace ka Masisi zatumye ibiciro bitumbagira ku isoko.
Amakuru amwe avuga ko izo nyeshyamba zisoresha umusoro w’amadolari ya Amerika 20 kuri buri nka zijya mu mujyi wa Goma.
Ibi bituma abacuruza inka bonger igiciro ku masoko.
Umwe mu batanze ubuhamya yagize ati: “Inka zituruka mu nzuri nyinshi i Mushaki Ngungu n’izindi, uyu munsi ntabwo zaje kubera intambara. Abacuruzi bahisemo kugenda inzu ku yindi kubera impamvu z’umutekano wabo. Mu turere twigaruriwe na M23, kugirango winjize inka, ugomba kwishyura 20 $. Ibi bituma abacuruzi bongera igiciro kugira ngo bagaruze amafaranga yakoreshejwe.”
Kugira ngo bakwepe umusoro, bamwe bahitamo kunyuza inka zabo mu kiyaga cya Kivu.
Usibye igiciro cy’inyama z’inka cyamaze kuzamuka, inka nzima yavuye ku madolari 300 igera kuri 700 $ cyangwa 750 $ mu mujyi wa Goma.