Nyuma yo gutsibura Amavubi, umutoza wa Mozambique yavuze icyakorwa kugira ngo u Rwanda rwerekeze muri CAN

Umutoza wa Mozambique Chiquinho, washyize akadomo ku rugendo rw’ikipe y’Igihugu Amavubi, mu gushaka kwerekeza mu gikombe cy’Afurika yavuze icyatuma u Rwanda rubona itike ari uko bamuha akazi.

Ni nyuma y’umukino wabaye kuri iki cyumweru tariki 18 Kamena 2023, aho u Rwanda rwatunguwe imbere y’imbaga y’abafana yari yagiye kuyashyigikira kuri Stade ya Huye rugatsindwa na Mozmbique ibitego 2-0.

Uku gutsindwa uyu mukino byahise bishyira akadomo ku nzozi z’u Rwanda zo kuba rwabona itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 kizabera muri Côte d’Ivoire.

Nyuma y’uyu mukino, nibwo umutoza wa Mozambique yavuze ko u Rwanda yari yize neza imikinire yarwo.

Yakomeje avuga ko igice cya mbere cyari gihagije ngo abe yamaze kwica imikinire y’u Rwanda wabonaga ko rwasatiraga cyane runyuze ku mpande.

Ubwo ikiganiro n’itangazamakuru cyari kirangiye, Chiquinho yahise aritangariza ko niba u Rwanda rwifuza kujya mu gikombe cy’Afurika basigarane nimero ye bakazamuvugisha kuko ari we uzabatwarayo.

Ati “Niba mushaka kujya mu gikombe cy’Afurika mufate nimero yanjye muzampamagare mbajyaneyo.”

U Rwanda rwasezerewe muri urwo rugendo rwo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Afurika rufite amanita 2, mu gihe rusigaje umukino umwe rukumbi na Senegal yamaze gukatisha itike n’amanota 13, Benin ya kane ifite amanota 5 naho Mozambique ifite amanota 7.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *