Perezida Tshisekedi wari waraburiwe irengero yongeye kugaragara mu ruhame

Perezida w’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo yongeye kugaragara mu ruhame, nyuma y’icyumweru kirenga asa n’uwaburiwe irengero.

Ku wa Mbere tariki ya 15 Mata ni bwo Tshisekedi yagaragaye muri kiliziya ya Notre Dame de Fatima i Kinshasa, ahaberaga misa yo gusabira Musenyeri Gérald Mulumba umaze imyaka ine apfuye.

Perezida Tshisekedi yongeye kugaragara mu ruhane

Uyu Mulumba asanzwe ari se wabo wa Perezida Tshisekedi, ikindi akaba yarahoze ari umuyobozi w’ibiro bye mbere yo gupfa ku wa 15 Mutarama azize icyorezo cya COVID-19.

Amafoto Perezidansi ya RDC yerekana Tshisekedi yifatanyije n’abakristu batandukanye muri iriya misa, gusa uroye ku maso y’uyu mukuru w’igihugu byagaragaraga ko afite intege nke.

Ku Cyumweru tariki ya 7 Mata ni bwo hari hamenyekanye amakuru y’uko Tshisekedi yagiriye urugendo mu gihugu cy’amahanga kitamenyekanye.

Uwo munsi Radiyo na Televiziyo y’u Bubiligi (RTBF) yatangaje ko uyu mugabo yaba yaje i Kigali mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 30, gusa nyuma iza kuvuguruza ayo makuru nyuma yo kunyomozwa na Tina Salama usanzwe ari umuvugizi wa Perezida wa RDC.

Ibiro Ntaramakuru by’Abanye-Congo (ACP) uwo munsi byo byatangaje ko Tshisekedi yaba yagiriye uruzinduko rw’akazi mu Buholandi, gusa nyuma na byo biza gusiba ubutumwa byari byanditse ku rubuga rwa X.

Tshisekedi yaherukaga kugaragara mu ruhame ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, ubwo yari ayoboye umuhango wo kwiyunga kw’abanye-Congo bo mu bwoko bw’aba Teke n’aba Yaka bari bamaze igihe mu makimbirane yitwaje intwaro.

Tina Salama ubwo yahakanaga ko sebuja yaje i Kigali yavuze ko “yagiye mu mahanga muri dosiye zihutirwa zireba igihugu”.

N’ubwo bitazwi neza igihugu Tshisekedi yari aherereyemo, amakuru yavugaga ko yaba yari yaragiye i Bruxelles mu Bubiligi.

Byavugwaga ko ashobora kuba yari arwaye akaba yari yaragiye i Bruxelles kwivuza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *