Rutahizamu wa Newcastle Alexander Isak yacucuwe n’abajura
Umugore umwe ari mu Banyakorowasiya bane bavugwaho ubujura nyuma y’igitero cyagabwe kuri rutahizamu wa Newcastle United, Alexander Isak ku nyubako ye bakamucucubya utwe.
Nk’uko ikinyamakuru Mail Online kibitangaza ngo agatsiko k’amabandi kinjiye mu nzu y’uyu mukinnyi w’umupira w’amaguru ubarizwa muri Premier League i Darras Hall, muri Newcastle, ubwo yari mu rugo ku ya 4 Mata maze biba amafaranga menshi n’imodoka ye akunda cyane yo mu bwoko bwa luxury sport.
Mu makuru yabashije gutangwa na Polisi icyakora yavuze ko imodoka ya Isak w’umunya-Sweden yaje gufatwa imaze kurenga ibirometero bigera muri bitatu mu gace ka Dissington.
Iryo tsinda kandi rigizwe n’abantu bane barashinjwa kwinjira mu rundi rugo rw’umuturage muri Sunderland aho babashije kwiba imyenda bahasanze, imikufi ihenze, n’amafaranga agera ku bihumbi ijana by’amapound (£100.000).
Ni itsinda rivugwaho kuba ryaragiye rikora ubujura ahantu hatandukanye rigenda risahura bimwe mu byo ryahasangaga.
Tariki 31 Werurwe, iryo tsinda kandi rivugwaho ko ryateye urugo rw’umuturage utuye i Jesmond, aho bibye imitako n’imyenda myinshi.
Iperereza ryatangijwe n’ishami rishinzwe gukurikirana ibigendanye n’ubujura rikorera mu Majyaruguru y’Uburasirazuba ryakomoje ko ubwo bujura uko ari butatu bufitanye isano.
Jela Jovanvic w’imyaka 42 n’abandi bagabo batatu barimo Valentino Nikolov w’imyaka 31, Giacomo Nikolov w’imyaka 27 na Charlie Jovanovic w’imyaka 23, nibo bakurikiranyweho ibyo byaha by’ubujura no kwinjira mu mazu y’abandi.
Bose uko ari bane, bamaze koherezwa mu Bwongereza, bagombaga kwitaba urukiko rw’ibanze rwa Bedlington kuwa Mbere.
Umuyobozi wa NEROCU, Shaun Fordy, ushinzwe ibigendanye n’iperereza ririmo gukorwa yagize ati: “Ibi byabaye ni uburyo bwiza bw’ubufatanye no gukora neza bigendanye n’akazi gakomeye ka polisi.”
Ati ”Iki gikorwa cyerekana ko ibigendanye n’ibi byaha butazihanganirwa mu karere kacu, kandi ko inshingano zacu arizo kujya turinda abaturage bacu no gufata abo twizeye ko ari bo babirinyuma.
Yasoje avuga ko inshingano bihaye ari ukurwanya abigira abajura bagacucubya abandi, ko ibyo bintu bidateze kuzihanganirwa kandi uzajya afatwa azajya ahanwa by’intangarugero.