Gen Muhoozi yasuye RDC nyuma yo kuzamurwa mu mapeti
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho yagiriye uruzinduko rw’akazi.
Amakuru avuga ko Muhoozi yageze muri RDC ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere yinjiriye ku mupaka wa Kasindi uhuza iki gihugu na Uganda.
Byitezwe ko uyu musirikare agomba kwakirwa na mugenzi we w’Ingabo za RDC, Gen Christian Tshiwewe Songesa, bakagirana ibiganiro.
Kugeza ubu ntiharamenyekana ibyo aba basirikare bombi baza kuganira, gusa amakuru avuga ko baganira uko Igisirikare cya Uganda (UPDF) na FARDC cya RDC byarushaho gushimangira ubufatanye.
Kuva mu myaka itatu ishize impande zombi zisanzwe zifatanya mu bikorwa bya gisirikare byiswe “operation Shujaa” byo guhiga umutwe w’iterabwoba wa ADF.
Gen. Muhoozi kandi yasuye RDC mu gihe imirwano ikomeje kujya mbere hagati y’Ingabo za Congo n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.
Ni imirwano byitezwe ko ishobora gufata indi ntera mu minsi mike iri imbere, nyuma y’igitero Kinshasa ishinja ziriya nyeshyamba kugaba ku nkambi y’impunzi ya Mugunga iherereye mu burengerazuba bw’Umujyi wa Goma.
Gen Muhoozi mu myaka yashize yakunze kugaragaza ko atemeranya na Leta ya RDC yita M23 umutwe w’iterabwoba; agaragaza abayigize nk’abanye-Congo barwanira uburenganzira bwabo.