Umubyeyi wa Bianca uzwi nk’umunyamakuru yitabye Imana

Umunyamakuru Bianca ari mu gahinda ko kubura Nyina umubyara witabye Imana bitunguranye kuri uyu wa Mbere tariki 15 Nyakanga 2024.

Umubyeyi w’umunyamakuru Bianca wamamaye cyane mu gisate cy’imyidagaduro akaba yapfuye aguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal nyuma yo gufatwa n’uburwayi butunguranye.

Bianca usanzwe ari n’umushyushyarugamba yerekanye akababaro yagize abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze aho yagize ati “Mana kubera iki? Ugire iruhuko ridashira mubyeyi!”

Bianca yatangaje ko umubyeyi we yapfuye azize urupfu rutunguranye kuko yafashwe n’uburwayi atangira ahumeka nabi bamujyanye kwa muganga agwayo.

Ati “Ntabwo yari asanzwe arwaye, yafashwe ahumeka nabi tumwihutisha kwa muganga mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal birangira yitabye Imana.”

Uyu munyamakuru yamenyekanye mu itangazamakuru aho yakoze kuri Flash Fm, Isibo Tv isigaye ifite na Radio akaba kuri ubu ari nayo ari kubarizwaho kuri ubu. Yamenyekanye kandi no mu bikorwa by’imideli aho ategura ikizwi nka Bianca Fashion Hub.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *