Bugesera: Hatashywe ikibuga gishya cya Basketball kitezweho kuzamura impano z’abakiri bato
Ikigo cy’ishuri ribanza rya Highland School ryubatse mu Mujyi wa Nyamata, cyashyikirijwe ikibuga gishya cya Basketball kigezweho kiri mu rwego rwo kuzamura impano z’abakiri bato.
Ni mu gikorwa cyo gutaha ku mugaragaro ikibuga gishya cya Basketball cyubatse muri iri shuri ribanza rya Highland School riherereye mu Karere ka Bugesera cyubatswe ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda, NBA Africa n’Umuryango udaharanira Inyungu, Opportunity International.
Uyu muhango wo gutaha iki kibuga wabaye kuri uyu wa Mbere, tariki 19 Gicurasi 2025, witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe; Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, Clare Akamanzi; Perezida wa BAL, Amadou Gallo Fall na Meya w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, yavuze ko ibikorwaremezo bya siporo bifasha abana gukina ariko bikanabafasha kuzamura urwego rw’imyigire.

Yagize ati “Kugira ngo siporo ikomeze ibe imwe mu nkingi zikomeye z’uburezi mu Rwanda, ubushakashatsi bukomeza kugenda bugaragaza ko uko umwana ufite amasaha menshi cyangwa uburyo bwinshi bwo kwidagadura binyuze muri siporo ndetse n’icyo ushaka mu burezi, ugenda ukigeraho.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, yashimye ubufatanye bw’u Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa barimo NBA Africa, BAL [Basketball Africa League] n’Umuryango udaharanira Inyungu, Opportunity International bagize uruhare mu gukora iki kibuga cyitezweho kuzafasha hejo hazaza h’abana .
Yagize ati “Iki rero ni igihamya cy’uko ubufatanye bwacu na NBA bukomeje kugenda bwiyongera ndetse bugenda bugera no mu bindi bice by’igihugu. Ibi bizafasha na wa mwana gukabya inzozi ze.”
Perezida w’Irushanwa Nyafurika rya Basketball (BAL) Amadou Gallo Fall, yavuze ko kubaka ibibuga nk’ibi bya Basketball mu mashuri bizakomeza kuba intego y’ibanze ya BAL ndetse na NBA Africa muri rusange.

Ati “Gutuma umukino wa Basketball ugera kuri bose, abakobwa n’abahungu ni yo ntego ya BAL ndetse na NBA Africa muri rusange. Dukomeza duharanira kwigisha abaturage bacu muri Afurika iby’ibanze ndetse n’indangagaciro z’umukino wa Basketball.”
Umuyobozi wa NBA Africa, Clare Akamanzi we yavuze ko iki kibuga cyatashywe kiri muri gahunda bafite yo kuzubaka ibigera ku 1000 muri Afurika, mu myaka 10 iri imbere.

Ati “Iki kibuga kiri muri gahunda twihaye yo kuzubaka ibigera ku 1000 muri Afurika mu gihe cy’imyaka 10 iri imbere. Tuzakomeza kubyegereza abaturage kugira ngo Basketball isakare hose kandi irusheho kumenyekana, bamwe batangire bigaragaze ku ruhando mpuzamahanga.”
Umuyobozi wa Highland School, Munyaburanga Eduard, yavuze ko bishimiye igikorwaremezo bubakiwe binyuze muri gahunda ya Leta y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa barimo NBA Africa, BAL na Opportunity international, ko byabarenze.
Ati “Ntitwabona uko tubashimira, yaba NBA Africa, BAL na Opportunity International bahisemo kuza kubaka igikorwa remezo nk’iki kuri iki kigo cyacu cya Highland School, natwe ubu umukoro usigaye ni uwacu wo kugira ngo tukibyaze umusaruro tuzagaragaze impano z’abakiri bato binyuze mu mukino w’intoki wa Basketball.”






