Perezida Tshisekedi wari wabeshyewe ko yaje i Kigali yibereye mu gihugu cy’i Burayi

Nyuma y’uko Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Felix Tshisekedi akomeje kwibazwaho aho aherereye ibiro by’Umukuru w’igihugu, byaje kwemeza ko ari kubarizwa i Bruxelles mu kazi.

Nyuma y’uko imwe muri television y’Ababiligi ikoze ikosa ikabeshyera Umukuru w’igihugu Felix Antoine Tshisekedi ko yaje i Kigali mu Kwibuka30 ariko bikaza kubeshyuzwa. Amakuru avuga ko uyu mukuru w’igihugu ubu aherereye i Bruxelles mu Bubiligi nk’uko byatangajwe na Perezidansi ya RDC abivuga.

Amakuru avuga ko ku Cyumweru ahagana ku Saa 05:05 ari bwo Tshisekedi yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya N’djili, mbere yo gufata rutemikirere yerekeza i Bruxelles mu ruzinduko rwihariye.

Abanyekongo bamaze iminsi barangisha ku mbuga nkoranyambaga uyu mukuru w’igihugu ari nako abandi bavuga ko ari mu Rwanda.

Ibi byaturutse ku munyamakuru wa RTBF (igitangazamakuru cy’Ababiligi) wakoze ikosa kuwa 07 Mata, avuga ko Félix Tshisekedi ari i Kigali, n’ubwo uyu mukuru w’igihugu cya Kongo atari no ku rutonde rw’abari batumiwe mu Rwanda.

Umuvugizi wa Félix Tshisekedi, Tina Salama, yaje kubinyomoza avuga ko Perezida Tshisekedi atari mu Rwanda, ahubwo ko yagiye mu gihugu “cy’amahanga”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *