U Rwanda rwisanze mu itsinda ririmo Nigeria na Benin mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika 2025

Ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ yisanze mu itsinda rya Kane D mu matsinda yo gushaka itike y’igikombe cy’Afrika 2025 hamwe na Nigeria, Libya na Benin.

Tombola yabaye kuri uyu wa Kane yasize ‘Amavubi’ yongeye kwisanga hamwe na Nigeria na Benin bari kumwe nanone mu gushaka itike y’igikombe cy’isi 2026.

Amakipe y’ibihugu 48 yagabanyijwemu matsinda 12 agizwe n’amakipe ane, abiri ya mbere azahita abona itike yo kujya muri iri rushanwa rizaba rikinwa ku nshuro ya 35 rikazabera muri Maroc mu Ukuboza 2025.

U Rwanda rwari mu gakangara ka kane ari na ko ka nyuma kabarizwagamo ibihugu bine byaciye mu majonjora y’ibanze ari byo Tchad, Eswatini, Liberia na Sudani y’Epfo.

Ibindi bihugu biri muri ako gakangara ni Centrafrique, Niger, Gambia, u Burundi, Éthiopia, Botswana na Lesotho.

U Rwanda rwisanze mu itsinda ririrmo Nigeria, Benin na Libya mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *