Umutoza Seninga Innocent yahawe ikaze mu ikipe nshya iheruka kumugura

Umutoza Seninga Innocent yasinye amasezerano y’umwaka umwe ashobora kongerwa muri Gendarmerie Nationale FC yo mu cyiciro cya Mbere muri Djibouti.

Mu minsi ishize nibwo twabagejejeho inkuri ivuga ko Seninga Innocent yamaze kwerekeza muri Djibouti gusinyira ikipe ya Gendarmerie Nationale FC.

Iy’ikipe yamaze kwerekana Seninga ndetse asinya amasezerano y’umwaka umwe.

Seninga watandukanye na Sunrise FC muri 2022, kubera umusaruro muke ubu ntakipe yari afite.

Ikipe ya Gendarmerie Nationale FC ikinira kuri Stade de Ville yakira abantu 20.000 ,yashinzwe muri 2002.

Seninga yamenyekanye cyane muri shampiyona y’u Rwanda,aho yatoje amakipe arimo Isonga FC ,Kiyovu Sports ,Etincelles FC, Police FC, Musanze FC, Bugesera FC na Sunrise FC.

Umutoza Seninga Innocent ashyira umukono ku masezerano muri Gendarmerie Nationale Fc
Seninga Innocent yahawe ikaze mu ikipe ibarizwa muri shampiyona ya Djibouti

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *